Brazil na Argentine zirimo, amakipe amaze kubona itike y’igikombe cy’isi cya 2026

Ikipe y’igihugu ya Brazil iherutse gutsinda iya Paraguay igitego kimwe ku busa(1-0), bituma ibona itike yo kuzakina imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi cya 2026, cyizabera muri Leta Zunze Ubumwe z’Abanyamerika, Canada na Mexico.

Dore ibihugu ibihugu bimaze kubona itike yo kuzakina igikombe cy’isi cya 2026!

Africa: Amakipe 53 n’iyo yitabiriye imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2026 ku mugabane wa Afurika, kugeza ubu nta kipe irabona itike , amakipe agabanyije mu matsinda icyenda, buri tsinda rigizwe n’amakipe atandatu izaba iya mbere muri buri itsinda izahita ibona tike ako kanya, cyakoze nyuma hazarebwa amakipe yitwaye neza ane ahatane havemo imwe izahagararira Afurika muri Inter-confederation play-offs na yo izatanga itike y’igikombe cy’isi.

Amakipe azahagararira Afurika azaba yamenyekanye bitarenze tariki 16 Ukwakira 2025.

Asia: Iran, Uzbekistan, South Korea, Jordan, Australia, Japan. Kuri uyu mugabane amajonjora azangira tariki 18 Ugushyingo 2025.

Europe: Kuri uyu mugabane kimwe no muri Afurika nta kipe irizera kuzakina igikombe cy’isi cya 2026, uyu mugabene wemerewe gutanga amakipe 16 ashobora no kurenga mu gihe hari ikipe y’aho yakitwara neza muri Inter-confederation play-offs.

North, Central America and Caribbean Association Football (Concacaf): Amakipe atatu n’iyo yamaze kumenyekana azahagararira iki gice akaba ari na yo azakira iyo mikino, Leta Zunze Ubumwe z’Abanyamerika, Mexico na Canada.

Oceania: New Zealand, iki gihugu cyabonye itike nyuma yo gutsinda New Caledonia ibitego bitatu ku busa(3-0)

South America: Argentina, Brazil na Ecuador. Ibi bihugu biziyongeraho ibindi bitatu ariko bishobora no kurenga kuko hari n’ibishobora kubona amatike ya byo binyuze mu mikino ya kamarampaka y’amakipe ahagarariye amashyirahamwe agize FIFA.

Igikombe cy’Isi cyizatangira tariki 11 Kamena 2026, umukino wa mbere ukazakinirwa muri Mexico mu gihe uwo gusoza uzabera New Jersey muri Lata Zunze Ubumwe z’Abanyamerika tariki 19 Nyakanga 2026.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *