Ni umwe mu bakinnyi 11 bakomoka mu gihugu cya Brazil babashije gukina ndetse bakanigaragaza cyane mu ikipe ya Manchester United. Kuva avukiye i Porto Alegre muri Brazil, n’uburyo yazamukiye mu ikipe ya Grêmio, kugeza asezeye kuri ruhago muri 2020, byose biraba bikubiye muri iyi nkuru.
Uyu munsi ikinyamakuru Dailybox, cyaguteguriye inkuru ivuga kuri bimwe mu byaranze ubuzima bwo mu kibuga kuri Anderson Oliveira, kuva azamutse muri ruhago kugera ayisezeyeho burundu aho turaza kwibanda cyane ku mikinire ye mu kibuga, amakipe yanyuzemo ibyagiye bimugora ndetse n’ibibigwi yagezeho muri ruhago.
Anderson Luis de Abreu Oliveira, ni umunya-Brazil w’imyaka 37, dore ko yavutse ku italiki ya 13 Mata mu 1988, ho mu mujyi wa Porto Alegre, mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’igihugu cya Brazil.
Anderson, yatangiye gukina ruhago akiri muto ubwo yazamukiraga mu ikipe ya Grêmio, ahereye mu byiciro byayo byose by’abato kugeza ageze no mu ikipe y’abakuru.
Igitego yatsindiye Grêmio muri 2005, ubwo bakinaga n’ikipe ya Náutico, mu mikino ya kamarampaka nicyo cyafashije iyi kipe kuzamuka mu kiciro cya mbere uwo mwaka (Brazilian Serie A).
Nyuma yo kugira umwaka mwiza w’imikino wa 2004-2005, muri 2006, Anderson yabengutswe n’ikipe ya Porto, yo muri Portugal, maze atazuyaje ahita ayerekezamo ndetse aza no kuhagirira ibihe byiza dore ko yahatwariye ibikombe byinshi birimo shampiyona ya Portugal inshuro 2, Igikombe cy’igihugu inshuro 1 ndetse n’igikombe kiruta ibindi muri Portugal inshuro 1, ndetse akarusho n’uko ibyo byose yabikoze mu gihe cy’umwaka umwe wa 2005-2006.
Nyuma y’amezi 18, gusa ageze mu gihugu cya Portugal, Anderson yaje gushakwa n’ikipe ya Manchester United, yatozwaga n’umunyabigwi Sir Alex Ferguson, maze nawe adatekereje kabiri ahita yerekeza mu majyaruguru y’igihugu cy’Ubwongereza. Mu ikipe ya Manchester United, uyu mugabo yahagiriye ibihe byiza dore ko yahatwariye buri kimwe cyose umukinnyi wa ruhago yakwifuza gutwara.
Bimwe mu byo uyu mugabo yageranyeho n’ikipe ya Manchester United, harimo gutwara shampiyona enye harimo eshatu batwaye bikurikiranya hagati y’umwaka wa 2006 na 2009, igikombe kiruta ibindi cya UEFA champions league muri 2008 ubwo iyi kipe yatsindaga Chelsea ku mukino wa nyuma, igikombe cy’igihugu yagitetwaye inshuro 1, igikombe cy’isi cy’amakipe mato 1, ndetse n’igikombe 2, bya (FA) ishyirahamwe rirebera inyungu za ruhago mu gihugu cy’Ubwongereza.
Nyuma y’igihe kinini akina ariko akanyuzamo agahangana n’imvune zitoroshye za hato na hato, Anderson yaje kuva ku izima atangira gutekereza ku byo kuba yava mu ikipe ya Manchester United, nubwo abenshi bahuza igenda rye n’ibyo gusezera kw’umutoza we Alex Ferguson, Anderson, avuga ko cyari icyemezo cye ku giti cye.
Mu mwaka w’imikino wa 2013-2014 yakiniye amakipe abiri dore ko igice kimwe yagikiniye Manchester United, maze igikurikira agakinira ikipe ya Fiorentina, yo mu Butaliyani aho yamaze umwaka umwe maze akaza gusubira gukina iwabo muri Brazil.
Muri Mutarama 2015, yatangiye gukinira Internacional y’iwabo gusa nyuma y’imyaka ibiri aza kwerekeza nk’intizanyo mu ikipe ya Coritiba, yaje no kuvamo muri 2018 ubwo yagarukaga ku mugabane w’Iburayi, ariko noneho kuri iyi nshuro ho yerekeza mu gihugu cya Turukiya, mu ikipe ya Adana Demirspor, iyi yayimazemo imyaka 2, mbere yo gufata icyemezo cyo kumanika inkweto mu mwaka wa 2020.
Muri rusange Anderson Oliveira nk’umukinnyi ukina hagati mu kibuga yabashije gukinira amakipe mato imikino 223, maze abasha gutsinda ibitego 15, muri iyo mikino ni mu gihe kandi yitabiriye ubutumwa bw’igihugu cya Brazil inshuro 8,gusa hagati y’umwaka wa 2007 kugeza 2008.