Umutoza wajyanye Rayon Sports mu matsinda ‘Ivan Minnaert’ yagaragaje uburyo yatunguwe no kuba Meddie Kagere agihamagarwa mu Mavubi

Umutoza watoje Rayon Sports akayijyana mu matsinda ya CAF Confederations Cup mu 2018 , Ivan Jacky Minnaert yanenze bikomeye kuba Meddie Kagere agihamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Kandi hari amakipe akomeye mu Rwanda ahemba amafaranga menshi ari yo ya Rayon Sports na APR FC yakabaye abacura.

Mu kiganiro yagiranye na Radio/TV 10 Rwanda, uyu mutoza yagarutse ku ngingo zinyuranye ku mupira w’u Rwanda harimo nirebana no kuzamura abakinnyi bakinira ndetse bagafasha amakipe yo mu Rwanda ndetse n’ikipe y’igihigu kwitwara neza.

Kuri iyo ngingo yatangiye agaragaza impamvu hari abafite amaraso y’u Bunyarwanda bagorana cyangwa bakanga gukinira u Rwanda, Ati: “Nahoze nsoma ngo hari abakinnyi banze kwitabira umwiherero w’ikipe y’igihugu iri muri Algeria , ngo bamwe bibereye mu birihuko abandi ngo bafite imvune zidasobanutse, mwaba mwaribajije impamvu yabyo se? bazi ko ari abakinnyi b’ibitangaza kuko nta mpano zizamukira mu Rwanda ngo zige gukina I Burayi.”

Yakomeje agaragaza uburyo yatunguwe no kubona Maddie Kagere ari umukinnyi ugihamagarwa mu Mavubi, “Mu myaka umunani ubonako abakinnyi bahamagarwa ari babandi, muracyagendere kuri Mutsinzi Ange nasize aha! Manzi Thierry, Djihad Bizimana , noneho nakubiswe n’inkuba numvise ngo mu bahamagawe ejobundi harimo na Kagere narumiwe rwose! “

Uyu mugabo yakomeje agaragaza ko no mu bindi bihugu abakinnyi bagira b’ibihe byose ari abakinnyi bacuriwe ku mugabane wa Afurika nyuma bakaza kujya I Burayi, kuko abakuriye I Burayi biba bigoye ko bakwitangira igihugu uko bikwiye.

Minnaert yavuze ko ikizateza umupira w’u Rwanda imbere atari ukugura abakinnyi bahenze Kandi buri mwaka, unahemba amafaranga menshi ahubwo ari ukwikorera abakinnyi beza bazanafasha ikipe y’igihugu, ukaba wanasaruramo amafaranga rimwe na rimwe, ubundi ukabongeraho abanyamahanga bacye bashoboye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *