Kapiteni wa Rayon Sports umwaka ushize w’imikino, Muhire Kevin biteganyijwe ko atazakomezanya na Rayon Sports bivuze ko azakinira indi kipe mu Rwanda igihe atakwerekeza hanze y’u Rwanda.
Uyu musore amasezerano ye yarangiranye n’impera z’uyu mwaka w’imikino wa 2024-2025 , ubu yemerewe kwerekeza mu ikipe iyari yo yose ashaka.
Igihe umunyamakuru ukomoka mu gihugu cya Ghana, Mickey Junior yari mu Rwanda yemeje ko hari amakipe yo muri Tanzania yamubajije urwego rwa Muhire Kevin kugirango azamusinyishe hari ku mukino wa APR FC na Rayon Sports.
Birasa nk’aho Rayon Sports yamaze gufata ikemezo cyo kuzareka umubare munini w’abakinnyi bijyanye n’uko umwaka ushize w’imikino wagenze.
Kuri ubu Iraguha Hadji na Bugingo Hakim bamaze gusinyira ikipe ya APR FC amasezerano y’imyaka ibiri bombi batanzweho Miliyoni 45 z’amafanga y’u Rwanda.
Gusa Rayon Sports yamaze nayo gutangaza umukinnyi mushya wo ku ruhande rw’ibumoso , Umurundi Prince Michael Musore amasezerano y’imyaka ibiri.
Iyi kipe y’umutoza mushya Afhamia Lotfi, iracyavugwa ku bandi bakinnyi bakurikira:
1.Joseph Sackey(Muhazi United)- Defensive Midfielder
2.Mosengo Tansele(Without Club)-Player Maker
3.Nicholas Sebwato(Mukura VS)-Goalkeeper
4.Uwumukiza Obedi, Ndayishimiye Dieudonne(Nzotanga), Rushema Chris.