Ousmane Dembele aherutse gufasha bikomeye ikipe ya Paris Saint Germain, ubwo yatwaraga igikombe cya UEFA champions league inyagiye Inter de Milan ibitego bitanu ku busa.
Kubera ibyo, umutoza w’Ubufaransa Didier Deschamps yumvikanye ahamya ko rutahizamu Ousmane Dembele, ari we ukwiriye umupira wa zahabu.
Ibi yabivuze ubwo biteguraga umukino ikipe y’Ubufaransa iza guhuriramo na Esipanye muri 1/2 cya UEFA nations league aho biteganyijwe ko uza gutsinda agomba guhura n’igihugu cya Portugal, cyo cyaraye gikatishije itike.
Didier Deschamps, yashimangiye ko rutahizamu Dembele, akwiriye igihembo cy’umupira wa zahabu ndetse aboneraho gukangurira abakinnyi b’ikipe ya Paris Saint Germain, kuza kwigaragaza ubwo igihugu cy’Ubufaransa kiraba gikina na Esipanye, muri iri joro.
Ikipe ya Paris Saint Germain, iherutse gutsinda yandagaje Inter de Milan, yo mu Butaliyani ibitego 5-0, ibi byahise biyiha gutwara igikombe cya mbere cya UEFA champions league, mu mateka.
Rutahizamu Dembele, nawe yari mu ikipe yakoze amateka maze igafasha PSG, gutwara UCL, ya mbere mu mateka, aho yari kumwe na Warren Zaire Emery, Bradley Barcola,Desire Doué ndetse na Lucas Hernandez ni mugihe kandi abakinnyi barimo Marcus Thuram na Benjamin Pavard bo bakinaga ku ruhande rwa Inter de Milan.
Avuga ku bijyanye n’ikipe ye, umutoza w’Ubufaransa Didier Deschamps, yagize ati,” Bari hano kandi ndi kubatekerezaho cyane, ubwo twabonanaga ku wa mbere bari bafite akanyamuneza gusa bagaragazaga umunaniro ku maso, ku rundi ruhande navuga ko bitari byoroheye Thuram na Pavard kuko bo wabonaga ko nta munezero bafite.
“Yego, birumvikana iyo ibihe bimeze bitya biba bisaba kwigengesera ndetse no kwigarura vuba kuko imikino iba yegeranye cyane.”
Ousmane Dembele, niwe watowe nk’umukinnyi mwiza w’irushanwa rya UEFA champions league, ndetse kugeza ubu umutoza we Deschamps ari kumwifuriza guhabwa umupira wa zahabu nubwo hari uguhangana gukabaije guturuka ku muhungu muto Lamine Yamal, wo mu gihugu cya Esipanye.
Abajijwe ku bijyanye n’aho ahagaze ku watwara umupira wa zahabu, Deschamps yagize ati,” yego rwose ndi inyuma ya Dembele, ni umufaransa mugenzi wanjye ndetse akarusho nuko yagize umwaka mwiza.
” Ntagushidikanya ko iri rushanwa rya UEFA nations league, rigomba kugira icyo ryongera ndetse mpamya ko igikombe cy’isi cy’amakipe mato kizaza gishimangira ubikwiriye.
” Nugerageza kubaza abanya-Esipanye simpamya ko tuzahuza ku myumvire, gusa kuri njye mpamya ko nafata Dembele ngendeye ku mwaka mwiza w’imikino yagize.”
Ikipe y’igihugu y’Ubufaransa irajwe inshinga no gutsinda ikagera ku mukino wa nyuma aho yahita isanga Portugal, ya kizigenza Ronaldo, yo yaraye igezeyo nyuma yo gutsinda igihugu cy’Ubudage ibitego 2-1.
Abakinnyi batatu bacu bafite ubushobozi bwo gutwara umupira wa zahabu, ibivugwa na De La Fuente
Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Esipanye, Luis de La Fuente yagaragaje ibyiyumviro bibusanya n’ibya mugenzi we w’Ubufaransa Deschamps aho avuga ko abakinnyi be batatu, Yamal, Fabian Ruiz na Pedri bose bafite ubushobozi bwo kwegukana umupira wa zahabu.
Esipanye yatwaye igikombe cyUburayi cya 2024 iritegura gucakirana n’igihugu cy’Ubufaransa, ndetse bikaba byumvikana cyane ko umutoza w’abo yabavuganira.
” Nushyira izina rye hariya ndafata Lamine Yamal, gusa ibyo bimeze neza nk’ibyo nakora ku wundi mukinnyi wese ukomoka muri Esipanye, amagambo y’umutoza De La Fuente.
” Nibatora bagendeye ku batwaye ibikombe mpamya ntashidikanya ko Yamal, Pedri ndetse na Fabian Ruiz bagomba guhatana.
” Ninza mu batora mpamya ntashidikanya ko iki gihembo kizahabwa umukinnyi wo muri Esipanye uzaba washyizwe mu batora.”