Umukobwa w’imyaka 20 utuye mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye yemereye Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ko yakoze icyaha cyo kwica umwana we wari ufite imyaka 2 y’amavuko amutaye mu musarane .
Ibi byatangajwe n’urwego rw’Ubushinjacyaha bwo ku rwego rwisumbuye rwa Huye , aho rwemeje ko uyu mukobwa rukurikiranye yiyemereye iki cyaha cyo kwica ikibondo cye cyari gifite imyaka 2 yonyine .
Uyu mukobwa utashyiriwe hanze imyirondoro ye , iki cyaha akurikiranyweho bivugwa ko yagikoze mu saha asaga aya saa cyenda z’amanywa za tariki ya 09 Gicurasi 2025 , akagikorera aho yabaga mu Kagari ka Cyarwa , mu Murenge wa Tumba ho mu karere ka Huye mu Majyepfo y’u Rwanda .
Ubwo yahatwaga ibibazo ku cyaba cyamuteye gukora ibi nyuma yo kugezwa kuri sitasiyo ya Police , uyu mukobwa yiyemereye ko yafashe umwana we amujyana mu bwiherero mu gipangu yarimo akoramo isuku ; amufata amaboko , amaguru ayashyira mu bwiherero , igice cyo hejuru cyanga kujyamo ,afata mu mutwe aratsindagira umwana ahita yituramo .
Kurundi ruhande Uyu mukobwa yemeza ko nubwo yakoze ibi atari we ahubwo ko yabitewe nuko yaburaga icyo amugaburira kandi uwo babyaranye ntacyo amufasha gusa nkuko ubushinjacya bwemeza ko yumvikana avuga ko yiteguye gusabira imbabazi aya mahano .
Icyaha cy’ubwicanyi akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igihano cya burundu nkuko biteganywa n’ingingo ya 107 y’itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30 /08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange .