Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi watangaje ko utejwe inkeke n’ikibazo cy’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo byumwihariko uduce twamaze kwigarurirwa n’inyeshyamba z’umutwe wa M23 .
Ibi byatangajwe n’Uhagaririye inyungu z’uyu muryango muri iki gihugu aho afite icyicaro gihoraho mu mujyi wa Beni uherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ku munsi wejo tariki ya 4 Kamena 2025 .
Bwana Nicholas Berlang yari mu bari bayoboye igikorwa cyo gutangiza gahunda zitandukanye zatewe inkunga n’Ubumwe bw’Uburayi zigamije kongera kuzana amahoro n’umutekano mu ntara ya za Ituri na Kivu ya Ruguru .

Mbere yo gusubira i Kinshasa , Nicholas yagaragaje ko hakenewe gufata ingamba zifatika mu kugarura amahoro byumwihariko mu duce twafashwe na M23 ngo kubera ko hakomeje kugaragara ikibazo cy’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ndetse n’ibikorwa by’urugomo kandi byose bikorwa n’ubuyobozi bwashyizweho n’umutwe wa M23 .
Aho yagize ati : ” Turababaye cyane , buri gihe duhamagarira ishyirwa imbere ry’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu gihe hafatwa imyanzuro iyo ari yose irebana no kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Kongo . Iki ni ikibazo turebera hafi cyane ndetse kuri ubu turi gukorana na USAID mu gukomeza kugeza ubufasha bw’ibanze ku baturage babukeneye .”
Kuri ubu , byemezwa ko Umuryango w’ubumwe ushora arenga Miliyoni 100 z’ameyero mu bikorwa byo gufasha abagizweho ingaruko n’intambara ikomeje guhanganishamo umutwe wa M23 na FARDC nkuko tubikesha ikinyamakuru Le Parsien .