Ikipe ya Paris Saint Germain, iherutse gukora ibitangaza ubwo yihereranaga Internazionale de Milano maze ikayinyagira ibitego 5, ku busa ibyahise biyifasha gutwara igikombe cya mbere cya UEFA champions league. Gusa ubu ikiri kwibazwa ni aho iyi ntsinzwi igomba kuza gushyirwa ku urutonde rw’intsinzi ziremereye zabayeho mu mateka y’imikino ya nyuma mu bikombe by’i Burayi.
Twifashishije ubumenyi butandukanye, turagaruka ku mikino itanu ya nyuma yabonetsemo ibitego byinshi mu mateka y’imikino y’Uburayi duhereye ku izwi na benshi ya Real Madrid, ku kibuga Hampden Park mu 1960.
Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, ikipe ya Paris Saint Germain, yatunguye isi maze itsinda yandagaje Inter de Milan yo mu Butaliyani ibitego 5-0, byahise biyiha kwegukana igikombe mpuzamahanga cya mbere mu mateka.
Ingimbi Desire Doué, yarigaragaje nta kabuza dore ko yatsinze ibitego bibiri muri uyu mukino, ibi byahise bigira Paris Saint Germain, ikipe ya kabiri ikomoka mu Bufaransa ibashije kwesa agahigo ko gutwara igikombe cya UEFA champions league nyuma ya Olympic Marseille.
Gusa nkuko twabikubwiye turibaza aho iyi ntsinzi yisanga mu zikomeye zabayeho mu mateka y’imikino ya nyuma muri ibi binyacumi by’imyaka bishize.
1960: Real Madrid yandagaza bidasanzwe Eintrancht Frankfurt ku kibuga Hampden Park
Mu 1960, ikipe ya Real Madrid yo muri Esipanye yakinnye na Eintrancht Frankfurt yo mu Budage, umwe mu mikino ifatwa nk’uwa mbere waryoheye ijisho muri iyo myaka.
Uwo munsi ikipe ya Real Madrid, yatwaye igikombe cya 5, cya UEFA champions league nyuma y’intsinzi ya 7-3.
Umunyabigwi Alfredo DI Stefano, yatsinze ibitego bitatu mu mukino, ni mu gihe icyamamare Ferenc Puskas, we yabijyanye ku rundi rwego maze agatsinda 4, muri iryo joro.
Ikindi gitangaje cyabaye uwo munsi ni ubwitabire budasanzwe bw’abafana aho abarenga 127,621 bose bari baje ku kibuga Hampden Park i Glasgow ho mu gihugu cya Scotland.
1989: AC Milan itsinda Steaua Bucharest mu buryo buteye impuhwe
Ikibuga Nou Camp cya FC Barcelona, nicyo cyakiriye finali yo mu 1989, abafana 97,000 bari bahibereye ngo bihere ijisho ibitangaza byakorwaga n’Abataliyani.
Abanyabigwi babiri b’Abaholandi Ruud Gullit na Marco Van Basten nibo bigaragaje muri uyu mukino dore ko batsinze ibitego 2 kuri buri umwe muri iyo ntsinzi ya 4-0.
Nubwo Steaua Bucharest, yari yaramaze gutwara iki gikombe inshuro 3, ntibyabujije ikipe ya AC Milan, kubatsinda badakozemo.
1994: Barcelona iseberezwa na AC Milan mu mujyi w’amateka wa Athens
Finali yo mu 1994, yahuriyemo ibifi bibiri binini nubwo bitabujije AC Milan, kumirira bunguri FC Barcelona, mu gihugu cy’Ubugereki.
Ibitego bibiri by’umutaliyano Daniele Massaro, byari bihagije ngo mu gice cya mbere bajye ku ruhuka AC Milan, yatangiye kwizera iby’igikombe.
Mu gice cya kabiri Dejan Savicevic, yateretsemo icya gatatu maze umufaransa Marcel Desailly, atsinda agashinguracumu gashimangira intsinzi y’Abataliyani.
Intsinzi ya 4-0, yahise iha ikipe ya AC Milan, igikombe cya 3, cya UEFA champions league mu myaka itandatu.
2011: Ubwo Barcelona yerekanaga ubushongore n’ubukaka bwayo i Wembley igatsinda Manchester
Finali yo muri 2011, I Wembley, yasaga neza nk’iyo mu mujyi wa Rome muri 2009, maze ikipe ya Barcelona, bivugwa ko ari yo nziza yabayeho mu mateka itsinda Manchester United ibitego 3-1.
Pedro, yafunguye amazamu maze rutahizamu Wayne Rooney, yishyurira amashitani atukura mbere yo kujya kuruhuka. Mu gice cya kabiri ikipe ya FC Barcelona yiminjiriyemo agafu maze kizigenza Lionel Messi, atsinda icya kabiri mu gihe rutahizamu mudahusha David Villa, yatsinze agashinguracumu abigira 3-1.
Imwe mu mafoto yamamaye cyane n’ifoto y’uwahoze atoza Manchester United, nyiricyubahiro Alex Ferguson wagaragaraga asa n’utitira cyane nyuma y’igitego cya David Villa.
2025: PSG inyagira Inter de Milan maze igatwara UEFA champions league yayo yambere mu mateka
Ikipe ya Paris Saint Germain yari imaze igihe kinini ikomanga ishaka igikombe cya mbere cyo ku rwego rw’umugabane ndetse iza no kubigeraho ikorera ibitangaza mu mujyi wa Munich.
PSG yatwaye igikombe cya shampiyona y’Ubufaransa yagaragaje urwego ruri hejuru cyane ubwo yakinaga na Inter de Milan, maze ikayitsinda ibitego 5-0. Iki nicyo kinyuranyo cya mbere kibayeho gikomeye mu mateka y’imikino ya nyuma ku rwego rw’umugabane w’Uburayi.
Achraf Hakimi, wahoze muri Inter de Milan,niwe wafunguye amazamu maze Desire Doué, aza gutsinda icya kabiri nyuma y’aho gato.
Nyuma yo kuruhuka Desire Doué, yaje maze atsinda icya gatatu ni mu gihe hakurikiyeho ibitego bya Khvicha Kvaratskhelia na Senny Mayulu byerekanye ko iyi kipe yagombaga gutsinda mu buryo ubwo aribwo bwose.