Perezida Kagame yashimiye PSG yegukanye Champions League

Perezida Paul Kagame yashimiye ikipe ya Paris Saint-Germain (PSG) yo mu Bufaransa, nyuma yo gutwara igikombe cya UEFA Champions League ku nshuro ya mbere mu mateka yayo, ku wa Gatandatu nijoro.

Ikipe yatozwaga na Luis Enrique yanyagiye Inter Milan yo mu Butaliyani ibitego 5-0 ku kibuga cya Allianz Arena i Munich mu Budage. Ibi byatumye PSG iba ikipe ya kabiri y’Abafaransa itwaye iki gikombe, nyuma ya Olympique de Marseille yacyegukanye mu 1993.

Abatsindiye PSG harimo Achraf Hakimi, Désiré Doué, Kvicha Kvaratskhelia, ndetse na Senny Mayulu winjiye mu kibuga asimbuye.

Perezida Kagame, uyobora u Rwanda runafitanye ubufatanye na PSG binyuze mu bikorwa bya “Visit Rwanda,” yanyujije ubutumwa kuri X agaragaza ibyishimo yatewe n’intsinzi ya PSG. Yagize ati: “Congratulations PSG…what a game/joy to watch!? You did Fans and partners proud. : bisobanuye ugenekereje ngo mwakoze PSG … Mbega umukino n’ibyishimo byo kwihera ijisho ? ,mwahesheje ishema abaterankunga n’abafana banyu.”

U Rwanda na PSG bafitanye amasezerano kuva mu 2019, agamije kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda. Aya masezerano yongeweho igihe muri 2025, aho azageza mu 2028.

Abakinnyi batandukanye ba PSG barimo Warren Zaire-Emery na Sergio Ramos, bamaze gusura u Rwanda banyuze muri iyo gahunda. Perezida Kagame akomeje kugaragaza ko ubufatanye n’iyi kipe bukomeye kandi bufite agaciro ku gihugu.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *