Manchester United yatangaje ko yatandukanye n’uwayitozaga gutera no gutsinda imipira y’imiterekano (set pieces), witwa Andreas Georgson, nyuma y’uko iyi kipe yasoje Premier League iri ku mwanya wa 15.
Georgson, w’imyaka 43, yaje muri Manchester United mu mpeshyi y’umwaka ushize avuye mu ikipe yo muri Noruveje yitwa Lillestrom.
Yagiye ashyigikirwa cyane na Jason Wilcox, umuyobozi w’abatoza muri United, ndetse nyuma yo kumva iyi nkuru yagize ati: “Andreas yatanze umusanzu ukomeye mu itsinda ryacu ry’abatoza mu mwaka ushize. Turamushimira cyane kandi tumwifurije ibyiza mu rugendo rushya yerekejeho.”
Uyu mutoza w’Umunya – Suwede yageze mu Bwongereza mbere yo kuza Manchester United akorana na Nicolas Jover wa Arsenal, anakorana n’amakipe nka Southampton na Arsenal.
Akaba yari inzobere mu bijyanye no gutanga imyitozo yerekeye uburyo bwo gutsinda ibitego by’imitwe bivuye ku miterekano ndetse no kurengura .
Nubwo yaje gukorana na Erik ten Hag, uburyo bwo kumushakira uruhare muri iyi kipe bwahindutse ubwo Ruben Amorim yazaga muri Manchester United mu kwezi kwa cumi.
Aho Amorim yazanye itsinda rye ry’abatoza, ariko Georgson yagumye mu ikipe kubera umubano we na Wilcox. Ariko ubu, nk’uko byatangajwe, yahisemo gusohoka atyo akavuga ko ashaka kugana indi nzira mu kazi ke.
Mu kiganiro na bagenzi bacu bo kuri Skanesport, Georgson yavuze ati: “Nishimiye gukorana na Manchester United kandi nzirikana ibyiza byose twagezeho. Nubwo ndi mu bihe bigoye, ubushake bw’abakinnyi n’abatoza ntibwahindutse. Ndifuza ibyiza mu gihe kiri imbere nubwo nshenguwe no kuva muri iyi kipe y’indashyikirwa.”
Uyu mutoza yashimangiye ko ubuhanga bwe bushingiye ku myitozo y’ibitego by’imitwe ndetse no guha ikipe isura yihariye.Manchester United iritegura kwiyubaka nyuma y’ibi bihe bitoroshye, kandi gusohoka kwa Georgson ni kimwe mu bimenyetso by’impinduka zikomeye mu ikipe.