N’imyaka 40 nzayigeza nkiwukina – Mohammed Salah

Mohamed Salah ukinira ikipe ya Liverpool yo mu kiciro cya mbere mu Bwongereza yatangaje ko yiyumvamo gukina akageza ku myaka 40, ndetse yongera no gushimangira ko hari amakipe atandukanye ari kumwifuza mu gihugu cya Arabiya Sawudite.

Uyu munya-Misiri w’imyaka 32, yagize umwaka mwiza w’imikino dore ko yabashije gutsinda ibitego 29, ndetse agatanga imipira 18, yavuyemo ibitego byose byazaga bifasha ikipe ye gutwara igikombe cya 20 cya shampiyona.

Amakuru avugwa n’ikinyamakuru BBC yemeza ko uyu mugabo yari yemerewe miliyoni zirenga 500 z’amapawundi n’ikipe yo muri Arabiya Sawudite, mbere yuko avugurura amasezerano ye n’ikipe ya Liverpool.

Mu kiganiro cyakurikiye isanganya ry’imodoka yagonze abafana mu mujyi wa Liverpool, Mohamed Salah yabwiye Televiziyo y’imikino mu gihugu cya Misiri ko azasezera kuri ruhago igihe azaba yumva ibyo byiyumviro byamujemo.

Yagize ati:

“Ku bwanjye umbajije nakubwira ko nifuza gusoza ruhago mfite hagati y’imyaka 39 na 40, gusa iryo si ihame ry’uko ndamutse nshatse gusoza ruhago mbere y’iyo myaka ntabikora, kuko maze kugera kuri byinshi muri ruhago.

“Hari ubwo kontaro yanjye yarangiye muri Liverpool, icyo gihe nari mfite uburenganzira busesuye bwo kujya aho nshaka gusa nahisemo kuguma hano ngo mbashe gusoza umushinga natangiye.”

Salah amaze gukinira amakipe abiri mu gihugu cy’Ubwongereza, Chelsea na Liverpool aho yabashije kuyatsindira ibitego 186, yose hamwe ndetse akaba yicara inyuma ya rutahizamu Andrew Cole, wakiniye amakipe ya Newcastle na Manchester United umurusha igitego kimwe.

Mohamed Salah yashimangiye ko bigishoboka cyane ko yakina mu burasirazuba bwo hagati igihe amasezerano ye azaba atangiye muri 2027.

Yagize ati:

“Umubano wanjye nabo(Abarabu) uracyameze neza ndetse kugeza ubu turacyavugana bya hafi.”
Ibi yabitangaje yerekeza ku makipe yo muri Arabiya Sawudite.

“Sinzi icyo nabivugaho gusa igihari cyo nuko aha muri Liverpool meze neza, nkeka ko ibyo kwerekeza ahandi ngomba kubikurikirana nyuma y’imyaka ibiri y’amasezerano nasinye aha (Liverpool).”

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *