Umuryango Mpuzamahanga uharanira Uburenganzira bwa muntu, Amnesty International, urashinja inyeshyamba z’umutwe wa M23 zirimo kurwana mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), gukora ibyaha by’intambara.
Mu igenzura ryasohowe kuri uyu wa kabiri, Amnesty yavuze ko izi nyeshyamba Kinshasa yemeza ko zishyigikiwe n’u Rwanda zishinjwa kwica, gukorera iyicarubozo no gushimuta abaturage mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu bice zigenzura.
Ibi bikorwa, nk’uko iryo tsinda ribivuga, bihabanye n’amategeko mpuzamahanga y’intambara kandi bishobora gufatwa nk’ibyaha by’intambara.
Intambara imaze imyaka myinshi mu burasirazuba bwa Congo yongeye gufata indi ntera muri Mutarama wa 2025, ubwo M23 yatangiraga kwigarurira utundi duce dwinshi, harimo n’umujyi wa Goma, ndetse no Bukavu muri Gashyantare.
Muri raporo ikinyamakuru Daily Box gifitiye kopi , Amnesty ivuga ko mu ntangiriro z’uyu mwaka yaganiriye n’abantu 18 bari barafunzwe na M23, 9 muri bo bemeza ko bakorewe iyicarubozo. Bose bashinjwaga gukorana n’ingabo za leta ya Congo, ariko nta bimenyetso byatanzwe.
Abandi 8 bavuze ko babonye bagenzi babo bapfa mu gihe bafunganywe, bikekwa ko byatewe n’iyicarubozo n’imibereho mibi baboneye mu buroko.
Ngo abenshi bafungiwe ahantu hadafite isuku, amazi, cyangwa ubuvuzi, bakananirwa kuvugana n’imiryango yabo cyangwa ababunganira mu mategeko.
Amnesty yasabye M23 kurekura abaturage bafunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kubaha uburenganzira bwabo.
Intambara hagati ya M23 n’ingabo za leta imaze gutuma abarenga miliyoni 1.7 bava mu byabo muri Kivu y’Amajyaruguru. Nubwo impande zombi ziherutse kwemera gushaka ituze, imirwano yo irakomeje.