Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron yahakanye igisobanuro cyahawe videwo yasakaye asa nk’ukubitwa urushyi ndetse bijyana no gusunikwa n’umugore we Brigitte Macron , avuga ko byari ukwikinira.
Ni amashusho yatangiye gukwirakwira ku munsi w’ejo wa tariki 26 Gicurasi 2025, mu ruzinduko yari yagiriye mu gihugu cya Vietnam , ubwo yari n’umugore we bagiye kururuka indege amashusho yamugaragaje ameze nk’ukubiswe urushyi mu maso gusa umugore ntiyagaragaraga mu maso yagaragaraga gusa ukuboko kwari gukoze ibyo.
Macron avuga ko byari ukwikinira by’abashakanye, ndetse byashimangiwe n’Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa (Élysée) , aho byagize biti: “Macron akunda gukina no gutera urwenya n’umugore we mbere y’ibirori cyangwa ibirori bikomeye, kandi na we ahora amusubiza gutyo… nti byari urushyi rero.”
Perezida Macron ndetse n’Ibiro bye bakomeza bavuga ko byasakajwe, bihabwa inyito itariyo ndetse bikoreshwa n’abarwanya ubutegetsi ndetse n’igihugu cy’Ubufaransa mu nyungu zabo bwite.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubabanyi n’Amahanga y’Uburusiya, Maria Zakharova abicishije ku rukuta rwe rwa Telegram yahise afata ayo mashusho ayashyiraho ndetse ayaherekeje amagambo arimo gutebya ndetse no kuninura, Ati “Ese yashakaga kumutunganya ku ijosi, ariko birangira akoze ku isura akunda cyane?”
Brigitte Macron arakuze cyane kuruta Emmanuel Macron aho amurusha imyaka 25 , Brigitte Macron(72), Emmanuel Macron(47), akaba afite umutungo ubarirwa kuri $10 million mu gihe Emmanuel Macron we abarirwa $2 million.