TRANSFERS : Matheus Cunha agiye kwerekeza muri Manchester United kuri miliyoni 62.5 £

Iby’ingenzi byavuzwe mu nkuru ni :

  •   Matheus Cunha, umukinnyi wa Wolves, ari hafi kugirana amasezerano ya miliyoni 62.5 £ na Manchester United, aho amafaranga azishyurwa mu byiciro bitatu mu myaka ibiri.
  •   Manchester United izatanga miliyoni 20.8 £ ako kanya, andi akazishyurwa ku musozo w’umwaka utaha ndetse no mu mpeshyi za 2027.
  • Cunha yatanze ibimenyetso ko ashobora kuba amaze gukina umukino we wa nyuma muri Wolves, ashimangira ko uyu mwaka wari uwa mbere mu buzima bwe no mu mukino we.
  •  Cunha, w’imyaka 25, amaze gukina imikino 92 muri Wolves kuva aje ku ntizanyo muri Mutarama 2023, yatsinze ibitego 33, akaba umwe mu bakinnyi ba Brazil batsinze ibitego byinshi muri Premier League muri uwo mwaka.

Matheus Cunha, umukinnyi  ukina mu ikipe ya Wolves, ari hafi gutangira ubuzima bushya muri Manchester United nyuma y’aho biteganijwe ko agomba gushyira umukono ku masezerano y’agaciro ka miliyoni 62.5 £.

Nk’uko BBC Sport ibitangaza, United izishyura ayo mafaranga mu byiciro bitatu mu gihe cy’imyaka ibiri, aho Miliyoni 20.8 £ bazayatanga ako kanya, andi azishyurwa ku musozo w’umwaka utaha, naho asigaye akaba yishyurwa mu mpeshyi za 2027.

Cunha afite  agaciro ka miliyoni 62.5 £ nkuko byanditse mu masezerano ye, ndetse ibi bishimangira ko nta biganiro birambuye hagati y’amakipe bizakenerwa niba United yemeye ayo mafaranga.

Ku munsi wejo, Cunha yaciye amarenga ko ashobora kuba yari amaze gukina umukino we wa nyuma muri iyi ikipe .

 Aho abicishije ku mbuga nkoranyambaga ze,  yanditse agira ati: “Uyu mwaka wari uwa mbere mu buzima bwanjye ndetse no ku giti cyanjye. Ibi byose byarashobotse kubera urukundo n’umuhate nagize ku ikipe.

“Namaze kuba umukinnyi  ukomoka muri Brazil wabashije gutsinda ibitego byinshi muri Premier League inyuma ya Roberto Firmino na Gabriel Martinelli.

“Nakoze amakosa, nanakoze ibyiza, ariko byose byaturutse ku rukundo rwanjye ku ikipe. Nashakaga gukora ibitangaza kuri Wolves. Uyu mwaka urarangiye. Mwarakoze ku rukundo rwanyu.”

Uyu mukinnyi w’imyaka 25 y’amavuko, amaze kugaragara inshuro 92 muri Wolves, aho yaje ku ntizanyo  muri Mutarama 2023 aturutse muri Atletico Madrid, abasha gushyira mu izamu ibitego 33.

IYI NKURU UYAKIRIYE UTE ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *