Joseph Kabila yise ubutegetsi bwa Tshisekedi ubukoloni bugezweho !

Joseph Kabila, wari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yasize icyasha ubutegetsi bwa mugenzi we Félix Tshisekedi uriho kuri ubu nyuma y’amagambo akomeye yabuvuzeho, aho yabugereranije n’ubutegetsi bwa gikoloni ariko bugezweho.

 Uyu mugabo w’imyaka 53 yavugiye ibi mu ijambo ry’amasegonda 45 ryatambutse kuri YouTube ku wa Gatanu n’ijoro ,aritangariza ahantu hatazwi nyuma y’umunsi umwe  Sena ya Kongo ikuyeho uburinzi bw’amategeko yari afite.

Mu ijambo rye, Kabila yatanze gahunda y’ibigomba gukorwa mu byumweru 12 ngo habeho amahoro n’umutekano  birambye mu burasirazuba bw’igihugu burunzemo amabuye y’agaciro atagira ingano benshi bemeza ko ari umuvumo kuri iki gihugu cy’impirimbanyi , Nyakwigendera Patrice Emery Lumumba.

Kabila yavuze ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwateje ihohoterwa ku buryo bukabije, bwanze kwegera abashaka amahoro, kandi ko  bwifatanije n’ingabo z’imitwe yitwaje intwaro mu kwangiriza abaturage biherekejwe n’urugomo utibagiwe n’umutekano muke.

Yongeye gushimangira kandi ko iki gihugu kiri mu bibazo bikomeye by’ubukungu n’umwenda mwinshi urenga miliyari 10 z’amadorali y’Amerika ndetse ukomeza wikuba mu gihe Tshisekedi n’abambari be bari kwisahurira imitsi y’abakongomani mu ngoro ya Palais de la Nation mu murwa mukuru Kinshasa  wahoze witwa Leopdville ukaza nawe kugendera muri byinshi bahindukiye mu matwara aherekejwe  n’ubusahuzi karundura bw’umunyagitugu Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu wa za Banga.

Ku musozo, Kabila yise  ubutegetsi bwa Tshisekedi ni ubutegetsi bwa gikoloni ndetse anabusaba gutanga umudendezo wa demokarasi,no kubaka ubukungu burambye.

Kabila, wari ku butegetsi kuva 2001 kugeza 2019, yavuze ko yafashe umwanya wo kuvuga ibi kubera ko abona ubumwe bw’igihugu buri mu kaga gakomeye nubwo Abasesenguzi  mu bya politiki y’iki gihugu baganiriye na Daily Box bavuga ko kwivanga kwe gushobora kumuteranya n’igihugu cyane, mu gihe intambara ya M23 na  Kinshasa imaze imyaka irindwi yarabuze gica kandi ubona ntaho igana ndetse kuri ubu M23 ikaba yaremeye ibiganiro by’amahoro binajyana no kuva bwangu mu duce yari yarafashe, ibi binasiga ko n’utundi ikirimo ishobora kuzatuvamo .

Kurundi ruhande ariko  , Ubutegetsi bwa Kinshasa bwemeza ko Joseph Kabila Kabange agomba kujyezwa imbere y’urukiko akaryozwa ibyaha birimo gusahura rwihishwa umutungo w’igihugu yakoze ubwo yari umukuru w’igihugu n’ibyaha bya gisirikare birimo n’ibimuhuza n’umutwe w’inyeshyamba wa M23  , uyu Kongo yo itajya izinzikiranya kwemeza ko ufashwa na leta ya Kigali.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *