Ubusesenguzi : Uguhangana gutatu gushobora kuzagena utwara UEFA Champions League hagati ya Inter na PSG

Umukino wa nyuma wa UEFA champions league 2025, ni umwe mu mikino tugomba kwitegamo byinshi birenze ibyo twaba twarigeze kubona mu yindi mikino yabanje.

Amakipe ya Paris Saint Germain, na Inter de Milan, ni amakipe afite ubushobozi buhambaye bwo kuba yatwara iki gikombe gifatwa nk’icya mbere gikomeye ku rwego rw’amakipe mato.

Mu mukino uteganyijwe mu ijoro ryo ku wa Gatandatu taliki 31, Gicurasi, i Munich, mu Budage tugomba kwitega guhangana gukomeye ku mpande zitandukanye mu kibuga.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe uguhangana gushobora kuzagena utwara igikombe mu gihe azaba yashoboye gutsinda urwo rugamba.

Nuno Mendes vs Denzel Dumfries*

Gukinira mu mpande bishobora kuba urufunguzo rw’intsinzi ku mpande zombi.

Amakipe yombi yaba PSG ndetse na Inter de Milan azwiho gukina umukino ufungurira mu mpande mu gihe basatira ndetse no mu gihe bugarira.

Kuri PSG, imenyereweho gukora ibintu nkibyo ku ruhande rw’i bumoso mu gihe Inter de Milan yo imenyereweho gukoresha uruhande rw’i buryo.

Umuholandi Denzel Dumfries, ukina ku ruhande rw’iburyo muri Inter niwe iyi kipe yitezeho ibitangaza dore ko nubundi ari we wayifashije bikomeye mu mukino iyi kipe yatsinzemo FC Barcelona, nyuma yo kugira uruhare rutaziguye mu bitego 5, muri 7, iyi kipe yatsinze FC Barcelona. Ku rundi ruhande myugariro Nuno Mendes wa PSG nawe ni uwo kwitondera dore ko nawe atari agafu k’imvugwarimwe kuko yagutungurana isaha n’isaha kubera ubukubaganyi bwe imbere y’izamu.

Nubwo bimeze bityo ntitugomba kwiyibagiza ko ibintu bizaba byahinduye isura ku rundi ruhande hagati ya Achraf Hakim, ndetse n’umutaliyani Federico Dimarco.

Ousmane Dembele vs Alessandro Bastoni na Yan Aurel Bisseck

Nubwo uyu musore w’umufaransa Ari mu bihe bye byiza ndetse akaba akinishwa nka rutahizamu. Mu bisanzwe uyu si rutahizamu kuko amenyereweho gukina anyura mu mpande ndetse ntitumwitezeho kuba yagongana n’abinyuma mu bwugarizi bwa Inter nkuko undi rutahizamu wese yabikora.

Icya mbere ubwugarizi bwa Inter de Milan bugomba kwirinda ni ukumuha umwanya uhagije wo kwidagadura ndetse n’uwo gutanga cyangwa gutera amashoti ya kure. Ikindi kandi iyi kipe igomba kuza kwirinda ni ihindagura rye ry’ imyanya mu kibuga aho aba ahinduranya n’abahungu bakiri bato nabo bazwiho gukubagana barimo Bradley Barcola na Desire Doué bose bakina basatira izamu kandi ku muvuduko mwinshi.

Aho kuba umukambwe Francesco Acerbi, wa 37, byitezwe ko akazi ko guhagarika Ousmane Dembele, kagomba gukorerwa hagati ya Yan Aurel Bisseck ndetse na Alessandro Bastoni.

Gianluigi Donnarumma vs Inter

Byamaze kugaragara ko mu gihe uyu mutaliyani atatwara igihembo kitiriwe Yashin, ndetse n’icy’umunyezamu mwiza wa FIFA muri uyu mwaka w’imikino bizavugwa nk’uburiganya bw’igihe kirekire mu mateka ya ruhago. Kugeza ubu Donnarumma, afatwa n’ikigo mpuzamahanga ku bushakashatsi bwa siporo( CIES sports observatory ) nka nimero ya mbere ku isi mu bazamu.

Gianluigi Donnarumma, watangiye gukina akiri muto mu myaka icumi ishize akomeje kwigaragaza kandi ahozaho, mu 2021, yahesheje igihugu cye cy’Ubutaliyani igikombe cya Euro 2020, baherukaga mu myaka ya za 80, kugeza ubu uyu mugabo amaze gufasha ikipe ya Paris Saint Germain, kugera kure hashoboka aho yagiye akuramo imipira ifite ingufu myishi mu rugendo rugana kuri finali. Nyuma yo gukurwamo na PSG muri kimwe cya kabiri ikinyamakuru kimwe cyanditse inkuru ifite umutwe ugira uti:
” Bukayo Saka azahora yibuka imipira Donnarumma yakuyemo ndetse kubyibagirwa bizamugora cyane”.

Aha havugwaga rutahizamu w’ikipe ya Arsenal, nyuma yo gutera imipira myishi mu izamu rya PSG, ariko Donnarumma akamubera ibamba.

Nubwo ikipe ya Inter de Milan, yarema uburyo bwinshi bwo gutsinda ibitego igomba kuza yiteguye guhangana bikomeye n’umuzamu Gianluigi Donnarumma.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *