Muhazi United  yiteguye APR FC nubwo ibura 7 babanzamo!

Kuri uyu wa Gatandatu, Stade ya Ngoma izakira umukino ukomeye hagati ya Muhazi United na APR FC, umukino ushobora kwemeza byinshi ku hazaza h’aya makipe mu Rwanda Premier League. Muhazi United, iri ku mwanya wa 15 n’amanota 30, iri mu makipe asatira kumanuka mu Cyiciro cya Kabiri.

Nubwo yugarijwe n’imvune z’abakinnyi barindwi, harimo bane basanzwe babanza mu kibuga nka Niyitegeka Idrissa, Muyumbo Osamu Bruno, Nduwimana Louis Roméo na Amin Abdul Ibrahim, iyi kipe y’i Muhazi iratangaza ko itigeze icika intege.

 Abo bakinnyi barimo abakina mu myanya y’ubwugarizi, hagati n’ubusatirizi, ibintu bishobora kugira ingaruka mbi ku mikinire y’iyi kipe.

Iyi kipe isanzwe ishyigikiwe n’uturere twa Rwamagana na Kayonza, Muhazi United yazamuye agahimbazamusyi gahabwa abakinnyi, kugira ngo babone imbaraga zinyongera muri uyu mukino w’ingenzi.

Abakinnyi bamaze icyumweru mu mwiherero udasanzwe, bagamije kwitegura neza no gushyira umutima hamwe ku ntego yo gutsinda.

Perezida w’iyi kipe, Nkaka Longin, yagaragaje ko nta mwanya wo kwirara uhari. Ati: “Twafashe uyu mukino nk’uwo gupfa no gukira. Turamutse tutitwaye neza, ibyago byo kumanuka biratwegereye.”

APR FC iyoboye urutonde n’amanota 2 irusha Rayon Sports abiri, bivuze ko na yo ikeneye intsinzi. Ni umukino uremereye kuri buri ruhande, ariko ku Muhazi United, yemeza ko ari nk’intambara yo kwikiza urupfu.

Iyi kipe izasoreza shampiyona kuri Stade ya Huye, aho izakirwa n’Amagaju FC. Uko bizagenda kuri APR FC bizagira uruhare rukomeye ku cyerekezo cya Muhazi United mu mwaka utaha.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *