Barcelona yaciye amarenga y’abakinnyi babiri igiye kugura kuva muri Premier league

Umuyobozi wa siporo (Sporting director) mu ikipe ya Barcelona ‘Deco’ yaciye amarenga ko bashobora kugura Marcus Rashford wa Manchester United na Luiz Diaz wa Liverpool.

Ubwo yagarukaga ku bijyanye n’Isoko ry’Igura n’Igurisha rya Barcelona muri iyi mpeshyi igiye kuza, Deco, Yagize Ati “Dushima Luis Diaz na Marcus Rashford nk’abasemababa.”

Marcus Rashford yatijwe na Manchester United muri Aston villa mu kwezi kwa mbere kwa 2025, bisa nk’ibigoye cyane ko yagaruka muri uku kwezi kwa Gatandatu ujyendeye ku buryo yari abanye na Ruben Amorim, bisobanuye ko byakoroha cyane kuba yasohoka mu ikipe ya Manchester United nubwo amasezerano ye azarangirana na tariki 30 Kamena 2028.

Ku ngingo ya Luis Diaz nayo ishobora koroha , cyane ko bisa nkaho Liverpool iri kumwirengagiza ku ngingo yo kumuha amasezerano mashya ndetse n’umushahara wisumbuye, amasezerano ye azarangirana na tariki 30 Kamena 2027, n’umushahara £55,000 ku cyumweru.

Ibi biragaragaza ko iyi kipe kubabona bizoroha cyane, baza biyongera kuri Raphinha wongereye amasezerano kugeza mu 2028 , ndetse na Lamine Yamal nawe ugiye kuyongera igihe azaba yujuje imyaka y’ubukure tariki 13 Nyakanga 2025.

Umuyobozi wa Barcelona aherutse gutangaza amagambo y’isanamitima ku bafana ba Barcelona, ababwira ko ikipe yamaze kwikura mu bibazo by’ubukungu barimo mu myaka ibiri ishize ndetse ko babonye urwunguko rufatika muri uyu mwaka w’imikino.

IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *