Umuhuro wa Perezida Ramaphosa na Donald Trump wateje impagarara aho gukemura amakimbirane

Umuhuro wagombaga kunga ubumwe hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Afurika y’Epfo wahindutse intandaro y’umwuka mubi, ubwo Perezida Donald Trump yashinjaga Leta ya Afurika y’Epfo gutoteza no kwica abahinzi b’abazungu.

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu ubwo Perezida Cyril Ramaphosa yasuraga White House, nyuma y’icyumweru Amerika ihaye ubuhungiro Abanyafurika y’Epfo 59 b’Abazungu, ndetse iki gikorwa cyarakaje Pretoria.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyatambukaga kuri televiziyo, Trump yatunguye Ramaphosa amwereka amashusho agaragaza imisaraba myinshi iri ku muhanda, avuga ko ari imva z’abahinzi b’Abazungu bishwe.

Nubwo benshi bavuga ko aya mashusho yaturutse mu myigaragambyo yo mu 2020 yabereye mu ntara ya KwaZulu-Natal, ndetse ngo iyi misaraba yakoreshejwe nk’ikimenyetso, ariko si imva nyazo.

Trump yanagaragaje amajwi ya Julius Malema, umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe na Leta, aririmba ngo: “Shoot the Boer, shoot the farmer.” Bisobanura ngo ica abazungu cyangwa rasa abahinzi .

Yabajije Ramaphosa ibisobanuro kuri ibi bihamya yise “jenoside y’Abazungu”, nubwo byamaze kugaragazwa ko ari ibihuha.

Ramaphosa yasubije avuga ko ibyo bigaragara mu mashusho atari politiki ya Leta, ahubwo ari ibitekerezo bya bamwe mu batuye igihugu gifite demokarasi ishingiye ku mashyaka menshi.

 Yagize ati: “Malema n’ishyaka rye ni igice gito cyemewe n’itegeko nshinga.”

Ubu bushyamirane bwanakomotse ku buhinzi bushobora kuzakwa Afurika y’Epfo, aho Trump yiteguye kongera 30% y’imisoro ku bicuruzwa byoherezwayo mu kwezi kwa Nyakanga.

Nubwo Ramaphosa yari yazanye impano zirimo igitabo cy’amafoto y’imbuga za golf zo muri Afurika y’Epfo n’abakinnyi b’ibyamamare, ibyo ntibyabujije ko uyu muhuro urangira mu kajagari k’ibibazo bitari biteganyijwe.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *