Minisitiri w’amashuri makuru muri RDC yifatiye ku gahanga icyemezo cya M23 cyo kwigenga mu burezi

Minisitiri w’Amashuri Makuru na za Kaminuza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Prof. Sombo Marie-Thérèse, yamaganye bikomeye ingamba zafashwe n’abayobozi b’umutwe wa M23 zijyanye no gucunga kaminuza n’amashuri makuru mu mujyi wa Goma, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Muri iyi minsi ishize, M23 yasabye ko ibigo by’amashuri makuru n’amakaminuza bikorera muri ako karere bihagarika imikoranire n’iyi Minisiteri ifite mu nshingano uburezi iherereye i Kinshasa.

Izi nyeshyamba zanashyizeho umujyanama w’intumwa y’umuyobozi wabo nk’ushinzwe gucunga ibigo by’amashuri, anahabwa inshingano zo gukusanya amafaranga y’ishuri n’ibindi bisanzwe bikorwa na Minisiteri ishinzwe uburezi.

Mu ibaruwa yandikiwe abayobozi b’ibi bigo tariki ya 19 Gicurasi, Prof. Sombo yibukije ko uburenganzira bwo kubona uburezi bufite ireme ari ntayegayezwa, kandi bugomba kugera ku mwana wese n’umunyeshuri wese muri Congo.

Yatangaje ko ibyo bikorwa bya M23 bigamije gusenya no gutesha agaciro urwego rw’amashuri makuru mu duce dufitwe n’izi nyeshyamba, kandi ko Leta idashobora na gato kubyihanganira.

Uyu mutegetsi kandi yanongeyeho ko kwivanga mu miyoborere y’uburezi ari icyaha gikomeye, kandi giteye inkeke ku hazaza h’urubyiruko rwa Congo.

Minisitiri yasabye inzego mpuzamahanga zishinzwe uburezi n’uburenganzira bwa muntu kugira uruhare rugaragara mu guhagarika ibi bikorwa yise ihohoterwa, no gutanga ubufasha mu gushaka umuti urambye w’iki kibazo gikomeje gufata intera.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *