Ibigomba kubahirizwa ku mukino wa Bugesera FC na Rayon Sports uzasubukurwa

Komite y’Amarushanwa y’Ishyirahamwe y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ yamaze gufata umwanzuro ko umukino wa Bugesera FC na Rayon Sports uzasubirwamo ku itariki 21 Gicurasi 2025 , ugatangira ku munota wahagazeho.

Uyu mukino wari wasubitswe nyuma y’umutekano muke wagaragaye kuri sitade ya Karere ka Bugesera mu gihe umukino wari ugeze ku munota wa 57′ Bugesera FC imaze gutsinda ibitego bibiri ku busa (2-0).

Ibikubiye mu byafashwe na Komite y’Amarushanwa ya FERWAFA!

. Umukino uzakinwa tariki 21 Gicurasi 2025, ubere kuri sitade ya Karere ka Bugesera.

.Ikipe ya Bugesera FC izagumana ibitego bibiri ku busa (2-0), Kandi umukino utangirire ku munota wahagazeho(57′)

. Umukino uzakinwa ntabafana ku mpande zombi, cyakoze hazemerwa abantu batatu kuri buri kipe.

. Abasifuzi bari bayoboye umukino uhagarikwa nibo bazakomeza(bayobowe na Ngaboyisonga Patrick nk’umusifuzi wo hagati mu kibuga).

Hategerejwe icyo Rayon Sports igomba gutangaza kuri uyu mwanzuro wafashwe n’iyi komisiyo, uyu mukino iramutse iwutakaje yahita itakaza umwanya wa mbere ukagumwanwa na APR FC mu gihe hasigaye imikino ibiri ya Shampiyona.

https://twitter.com/SamKarenzi/status/1924435145731268821?t=3tyOF1cmeIifBudlBrF7HQ&s=19

IYI INKURU UYAKIRIYE GUTE?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *