Umunyamakuru wa Radio/TV 1 Rwanda, Kakooza Nkuliza Charles, uzwi nka KNC, yatangaje ko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryakabaye ryarahinduye umusifuzi wasifuye umukino wa Bugesera FC na Rayon Sports.
Kuri uyu wa gatandatu wa tariki 17 Gicurasi 2025, hakinwaga umunsi wa 28 wa Shampiyona aho Bugesera FC yari yakiriye Rayon Sports kuri sitade ya karere ka Bugesera, uyu mukino waje guhagarara utarangiye ku munota 57′ w’umukino kubera imvururu zagaragaye kuri uyu mukino.
Ubwo KNC yagarukaga kuri ibi byabaye, yagaragaje ko FERWAFA itagombaga guhitamo Ngaboyisonga Patrick nk’umusifuzi wuyu mukino nyamara yari yarabonye ko atavugwaho rumwe, ndetse Rayon Sports yari yanditse ibaruwa mbere y’umukino yibutsa FERWAFA.
Yagize Ati “Tutabeshyanye, niba koko abantu bavuga ko umuntu bamufiteho ikibazo(Ngaboyisonga Patrick), ukaba uziko imikino igeze ahantu amakipe akubana kumwemerera kujya gusifura uwo mukino si ukumushora?”
Yakomeje agira Ati “Ibyo yakora byose , harimo icya mbere ko abaturage babanje kwangizwa mu mutwe mbere y’uko umukino uba, iyo bishoboka uwari we wese bakaba bamutanga nubwo ntakipe nimwe yitegekera umusifuzi, ibi ni ibintu abantu baba bagomba gushyira mu nyurabwenge mbere y’uko biteza ikibazo , gusa ni ibyo kwamaganwa.”
Uyu mukino wahagaze , ikipe ya Bugesera imaze gutsinda ibitego bibiri ku busa(2-0), Minisitiri wa siporo mu Rwanda Nelly Mukazayire yamaganye ibyabaye abinyujije ku rukuta rwa X , ikipe ya Rayon Sports ndetse n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ nabo babigize bityo.