Kera kabayee ! Juno kizigenza na Ariel Ways bongeye kuririmbana indirimbo bakoranye


Mu ijoro ryo kuri uyu wa 16 Gicurasi nibwo umuhanzi Juno Kizigenza yakoze igitaramo gito cyo guhura n’abakunzi be yari amaze iminsi atangaje cyo kwizihiza imyaka itanu amaze ari mu muziki.

Icyo gitaramo kikaba kitabirirwe n’abahanzi batandukanye barimo Ariel Ways banaririmbanye indirimbo bakoranye mu minsi yashize.


Ni igitaramo cyabereye ahazwi nko muri Institut Français du Rwanda ,aho uyu muhanzi Juno ukunzwe n’abatari bake hano mu Rwanda, yakiriye abahanzi batandukanye ku rubyiniro, bakaririmbana zimwe mu ndirimbo bagiye bakorana.


Mu bitabiriye kino gitaramo harimo, Ariel Ways bakoranye indirimbo bise ‘‘Away’’ ubwo aba bombi bari bakiri bato mu muziki nyarwanda, bakaba baranavuzwe cyane mu nkuru z’urukundo rwabo n’ubwo byaje kurangira batandukanye.


Abarimo Butera Knowless na Kenny Sol banabanye mu nzu ifasha abahanzi yari ihagarariwe n’umuhanzi Bruce Melodie yabahamagaye ku rubyiniro baza kumufasha kuririmba zimwe mu ndirimbo bagiye bakora.


Juno kandi yanaboneyeho no gutangaza ko mu myaka itanu amaze mu muziki, nawe yatangiye gahunda zo gufasha abahanzi mucyo yise ‘‘Huha’’ nibwo yahise ahamagara umuhanzi France Mpundu, atangaza ko ari we ari gukorana nawe kandi anaca amarenga ko hari n’abandi.


Uyu Juno kizigenza yakoranye indirimbo na Ariel ways bayita Away, akorana indirimbo na Kenny Solo afatanyije na Bruce Melodie, bayita Igitangaza ndetse n’abandi batandukanye.


Ni umugoroba witabiriwe n’ibindi byamamare bitandukanye birimo Marinah Deborah, Shemi, Miss Muyango, Ishimwe Clement, ndetse n’abandi batandukanye.


Juno yavuze ko ari kwitegura igitaramo cyagutse aho azahuriramo n’abakunzi be kuburyo bwagutse bakaririmbana indirimbo ze zakunzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *