Icyiciro cy’ambere cy’ Abanyarwanda bari barafashwe bugwate na FDRL batangiye gutaha


Muri iki gitondo cyo ku wa 17 Gicurasi nibwo abanyarwanda 360 bari bamaze imyaka myinshi mu matwara ya FDRL muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batashye mu Rwanda.


Ni nyuma yuko aba banyarwanda bari barembejwe n’amatwara ya FDRL aho bamwe mubaje bagaragaje akababaro kabo, bavuga uburyo abasirikare ba FDRL babahohoteraga bamwe bagakoreshwa imirimo y’agahato abandi bagafatwa kungufu.


Abiyemeje gutaha bavuga ko FDRL yamaze igihe ibangisha u Rwanda, ikababwira ko ari hari abantu babi babagirira nabi, bityo bakababuza gutaha mu gihugu cya babyaye.


Umwe mu batahutse yagize ati ‘‘FDRL yadufataga kungufu abagabo ikabakoresha imirimo y’agahato, kuba ngarutse ndi kubona ari byiza ntaho bihuriye n’ibyo twabeshwaga’’.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulinda Prosper yavuze ko ubuyobozi bwafashe umwanya wo kwakira no gusobanurira abatashye aho igihugu kigeze ndetse anavuga ko yabonye banejejwe n’iterambere ry’igihugu cyabo.


Akomoza k’umubare w’abaje, Mulinda yavuze ko ubu abakiriwe ari 360 ariko anavuga ko hari n’abandi barenga 2000 bari I Goma bacumbikiwe ku cyicaro cy’ishami ry’Umuryango w’Abibubye wita ku mpunzi (UNCHR) bategereje gutaha.


Yagize ati : “kuri ubu twakiriye aba 360 ariko hari n’abandi barenga 2000 bari ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibubye wita ku mpunzi , abo nibaza ko Ministeri ibifite mu nshingano MINEMA azafatanya n’izindi nzego zibishinzwe maze bakirwe.”


Mulinda prosper yibukije abanyarwanda ko aba baje babagana ari abanyarwanda bene wabo bagomba kubaha ikaze bagafatanya nabo kubaka igihugu, anaboneraho gushishikariza abandi bashaka gutaha ko ntacyababuza kuza kuba mu gihugu cyababyaye.


Ati : ‘‘igihe umuntu azi ko ari umunyarwanda araza tukamwakira tukamubaza aho amakuru yaho yahahoze ari iwabo tukahamutuza, yanaba atahafite tukamutuza ahandi mu gihugu. Iyo buri wese ageze mu Rwanda, aba yemerewe gutura aho asabye hose’’


Abanyarwanda bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bagiye bacibwa intege zo gutaha mu Rwanda na FDLR umutwe ugizwe n’abakoze Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bakaba bizeza abo bari kimwe nabo ko bazaza mu Rwanda bakisubiza igihugu bavuga ko bambuwe.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *