Arsenal yashyize hanze umwambaro izakinisha mu mwaka w’imikino utaha

Ikipe y’umupira w’amaguru ya Arsenal ibarizwa mu gihugu cy’Ubwongereza, yamaze kugaragaza umwambaro izakinisha mu mwaka utaha w’imikino aho ivuga ko intego yayo ari ukugaragariza abafana urukundo rw’ikipe bafana aho rwaturutse.

Nkuko byagaragaye mu mashusho yashyizwe hanze n’imbuga z’iyi kipe, hagarutswe ku rukundo rwimbitse abakunzi b’iyi kipe badasiba kuyigaragariza, umwambaro mushya washyizwe hanze wiganjemo amabara atukura ndetse n’asa umweru bimenyerewe cyane mu myambarire ya Arsenal kuva na kera.

Mu ibara ry’imbitse ritukura dusangamo inyuguti ya “A” yanditse nk’ishushanyije ikaba yisubiramo inshuro nyinshi bizwi ko ifite icyo ihagarariye mu mateka y’ingenzi y’iyi kipe. Gusa iyi nyuguti ikaba yaherukaga kugaragara ku mwambaro w’iyi kipe mu mwaka w’imikino wo mu 1990/1991 ubwo yegukanaga igikombe cya shampiyona.

Hasi ku makabutura hagaragara ibara ry’umweru mu gihe ku masogisi ho, iyi kipe izajya yambara umutuku, Arsenal izagaragara muri uyu mwambaro bwa mbere ubwo izaba yakira ikipe ya Newcastle united, ku cyumweru mu gusoza uyu mwaka turimo w’imikino.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru avuga kuri uyu mwambaro myugariro Lewis Skelly yagize ati:” Nakunze imyambaro yacu mishya ndetse bizananshimisha cyane ubwo nzaba nyambaye imbere y’abafana bacu. Ingufu zabo ziradushyigikira kandi biba ari byiza cyane iyo dusohotse twambaye iyi myenda.”

Kim Little, usanzwe ari kapiteni w’ikipe y’abagore nawe yashimangiye ko abafana b’iyi kipe babahora ku mutima kandi bishimira buri kimwe bageranaho nabo kuko ari abantu badasiba kubagaragariza urukundo.

Ikipe ya Arsenal yahise iboneraho gutangaza ko ubu abafana bashaka kugura iyi myenda bakwegera amaduka cyangwa se bakaba bagana inzira ya murandasi.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *