Minisitiri Mukazayire yateye amatsiko abari i Budapest yo kuzitabira shampiyona y’isi y’amagare mu Rwanda

Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yakanguriye abitabirirye isiganwa ryamagare I Budapest muri Hongrie kuzitabira shampiyona y’isi y’amagare izabera mu Rwanda muri Nzeri uyu mwaka.


Kuri uyu wa gatatu, Minisitiri wa Siporo mu Rwanda Nelly Mukazayire yaganiriye n’abitabiriye irushanwa ry’isiganwa ry’amagare mu gihugu cya Hongrie, abakangurira kuzitabira irushanwa ry’isiganwa ry’amagare ku rwego rwisi rizabera mu Rwanda muri Nzeri 2025, anaboneraho kubasaba kuzasura u Rwanda bakareba ibyiza birutatse.


Ibi yabitangaje ubwo yari amaze guhura na bamwe mu bayobozi ba Siporo byumwihariko abashinzwe ishyirahamwe ry’amagare muri iki gihugu, aho baganiriye ubufatanye muri uru ruganda rwa Siporo.


Ni ruzinduko rw’iminsi ibiri minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yajyanyemo na ministiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe mu gihugu cya Hongrie, muri gahunda yo kwagura umubano ndetse n’ubufatanye bw’u Rwanda n’ibindi bihugu.


Mu kiganiro n’itangazamakuru ;Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe I Budapest yashimangiye ko ibihugu byombi bimaze kubaka umubano uhamye ndetse bizakomeza gushyira imbere ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari rifitiye abaturage b’ibihugu byombi.


Yagize ati : “U Rwanda ruha agaciro imikoranire na Hongrie. Twifuza kuyigeza ku yindi ntera binyuze mu kongera ishoramari ry’abikorera.”


Aba bombi bageze muri iki gihugu kuwa kabiri wi’iki Cyumweru, bakirwa na Minisitiri w’wububanyi n’amahanga n’ubucuruzi wa Hongrie Péter Szijjártó, baganira byinshi birimo ubufatanye y’ibihugu byombi ndetse banarebera hamwe inzego z’ubufatanye babyaza umusaruro zirimo uburezi, ubucuruzi, ishoramari na siporo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *