Manchester united ntiteganya gukora ibirori mu buryo budasanzwe igihe yatwara UEFA Europa league

Ikipe ya Manchester United yatangaje ko nta bidasanzwe izagaragaza yishima mu gihe igihe izaba imaze gutsinda ikipe ya Tottenham Hotspur ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya UEFA Europa league uteganyijwe mu cyumweru gitaha.

Ibi bitangajwe nyuma yo kugira umwaka mubi w’imikino aho bishoboka cyane ko umwanya wa hafi iyi kipe iteganya gusorezaho ari uwa 13, mu gihe uwa kure idashobora kurenza ari uwa 17, ku urutonde rwa shampiyona.

Kugira umwaka mubi w’imikino nk’uyu kuri iyi kipe byaherukaga mu myaka 51, ishize ubwo iyi kipe yamanukaga mu cyiciro cya kabiri.

Nubwo hakurya muri shampiyona bitameze neza, Manchester United iri gufata irushanwa rya Europa league nk’umucunguzi w’ibyishimo ku bafana bayo. Kugeza ubu iyi kipe ntiratakaza umukino n’umwe kuva yatangira gukina imikino yo hasi, ibyerekana umuhate n’umurava iyi kipe ifite muri iri rushanwa.

Mu kugaragaza akababaro iyi kipe yatewe n’intsinzwi ya Westham united, ibyaherukaga gukorwa mu 2007 (gutsindirwa mu rugo na Westham united) kapiteni Bruno Fernandes, yeruriye bagenzi be bakinana ko batagomba gukomeza kurebera intsinzwi ngo baregeze mu mikino mike isigaye ya shampiyona.

Mu gukomeza kuvuga, kapiteni Bruno Fernandes, yagaragaje ko ikigamijwe atari ukwanga kwishimira igikombe gusa ko ahubwo gutwara iri rushanwa bizabaha kwitabira imikino ya UEFA champions league, ibintu byakwifuzwa na buri kipe yose itarakatishije itike.

Ikindi kidasanzwe gishishikaje Manchester United, ni ikijyanye n’ubukungu bw’ikipe bishobora kuzahungabana mu gihe iyi kipe yaba idatwaye igikombe cyo ku rwego rw’umugabane, ibihita bihuzwa n’impamvu z’ingenzi zatumye nta karasisi ko kwerekana igikombe gateganyijwe.

Kugeza ubu ikipe ya Manchester United, ntirishimira igikombe na kimwe mu byatwawe nyuma y’igenda rya Alex Ferguson muri 2013, aho ibyishimo byo gutambagiza igikombe mu bafana biheruka gukorwa mu myaka 12, ishize.

Bamwe mu basesengura ndetse barebera hafi ibijyanye n’ubukungu bw’iyi kipe baravuga ko, kuba hatangajwe ibyo kwishimira igikombe mu muhezo ngo byaba biri guterwa n’impamvu nyishi zitandukanye, abenshi bakaba bahuriza ku kijyanye n’umwanya udahagije uri hagati y’umukino wa nyuma wa Europa league ndetse n’uwo gusoza shampiyona, ubwo iyi kipe izaba yasuwe na Aston Villa.

Iyi ni inkuru isa nk’itari bwishimirwe na benshi mu bafana n’iyi kipe dore ko nta gihe kinini gishize ubuyubozi bw’iyi kipe butangaje ibijyanye n’igabanywa ry’imishahara mu bakozi ndetse n’iyirukanwa ry’abakozi barenga 450, ibyahise bitera umujinya bamwe mu banyabigwi n’iyi kipe batandukanye.

Eric Cantona wakiniye iyi kipe mu myaka ya kera yumvikanye yikoma ingoma y’umuherwe w’umwongereza Jim Ratcliffe, aho ayinenga guteza umwiryane mu bakozi ndetse n’agasuzuguro kajejeta ubuyobozi bwe bukomeje kugaragaza ku bayimazemo igihe.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *