Davido yunze mu rya Diamond acyeza BK Arena

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Nigeria akaba ikimenyabose ku mugabane wa Afurika mu jyana ya Afrobeat, David Adedeji Adeleke uzwi nka ‘Davido’ yagaragaje ko ibikorwa remezo ari inzitizi ku iterambere ry’umuziki wa Afurika acyeza u Rwanda na Senegal nk’abimwe mu bihugu bifite ibikorwa remezo byiza bibareye umuziki.

Ibi yabitangaje mu nama yitwa “Africa CEO Forum” iri kubera mu gihugu cya Côte d’Ivoire kuva itariki ya 12 Gicurasi 2025, yahurije hamwe abarenga 2000 ikaba igamije kurebera hamwe uburyo abikorera bagira uruhare mu iterambere rya Afurika bityo ihuriramo ibikorera mu nzego zitandukanye, abanyepolitiki, ibigo by’ishoramari ndetse n’izindi nzego zitandukanye.

Davido yagize Ati: “Tekereza umuntu nkange sindakorera igitaramo muri Nigeria, Kandi si uko ntabishaka ni ukubera ntabikorwa remezo bihari . Ariko ndatereza u Rwanda rurabafite , na Dakar(muri Senegal) nayo ifite Arena y’igitangaza.”

Uyu muhanzi yakomeje agaragaza ko kuri uyu mugabane hakwiye kuba ishoramari mu bikorwaremezo by’umuziki kugirango uruganda rurusheho kwaguka, “ntihabeho gufata ingendo mu gihe abahanzi bakeneye inzu nziza zitunganya umuziki, ntibibe ngombwa ko hafatwa ingendo hagiye gufatwa amashusho y’indirimbo.”

Mu kwezi kwa Gashyantare 2025, umuhanzi Naseeb Abdul Juma Issack uzwi nka ‘Diamond Platnumz’ cyangwa ‘Simba’ yatunguranye asaba perezida w’igihugu cye Samia Suluhu Hassan  ko yabubakira igikorwa remezo kimeze nka BK Arena.

Davido akunze kugenderera u Rwanda mu bihe bitandukanye , inshuro iheruka hari mu gitaramo cya Giants of Africa Festival ikaba festival yari yatangiye itariki 13 isozwa 19 Kanama 2023, cyabereye mu nyubako ya BK Arena , yanagaragayemo Tiwa Savage, Umunya- Afurika y’Epfo Tayla ndetse n’Umunyarwanda Bruce Melodie.

IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *