Ese U Rwanda na Afurika yepfo byaba bigiye kwiyunga?


Mu nama irebera hamwe icyateza imbere , umugabane w’Afurika Perezida wa Afurika yepfo Cyril Ramaphosa yabwiye abari bayitabiriye ko nta makimbirane igihugu cye gifitanye n’u Rwanda ku buryo batanakwicarana.


Ibi yabivuze yicaranye na Perezida w’u Rwanda aho uwari uyoboye ibiganiro yari abajije Perezida Kagame niba abona ubwigenege bw’Afurika bushoboka, mu gihe u Rwanda na DR Congo byatangiye kugaragaza ubwumvikane ubwo habaga ibiganiro by’ I Doha muri Quatar, kandi harabaye ibindi biganiro bahujwe n’abanyafurika bene wabo ntibitange umusaruro.


Perezida kagame yasubije avuga ko ibiganiro byabaye byose byagiye bitanga umusaruro intambwe ku ntambwe, anavuga ko nibiri kuba bitahise bikemura ikibazo burundu, ahubwo buri ruhande ruri kugerageza gushaka igisubio kirambye cy’amahoro.


Perezida Cyril Ramaphosa yahise aboneraho avuga ko kuba we na Perezida Kagame bicaranye bigaragaza ko abanyafurika bafite umuhate wo gusenyera umugozi umwe.


Ati : “kuba ibyo biganiro byose byarabaye byagize umusaruro kandi ninaho hafatiwe imyanzuro yo gukora ingabo za SADC mu burasirazuba bwa Congo”.


Akomeza avuga ko kandi kuba ibyo byose byarabaye bitaba intandaro yo gutuma abantu batekereza ko we na Perezida Kagame hari urwango hagati yabo.


Yagize ati :“ubu hari abari gutekereza ko ubwo nicaye negeranye na Perezida Kagame isaha nisaha hakwaka umuriro, baba bibeshya”.


Ikibazo cy’ubwumvikanae buke hagati ya leta ya Afurika yepfo cyongeye kumvikana, ubwo leta ya Afurika yepfo yashinjaga u Rwanda kugira uruhare rw’abasirikare ba Afurika yepfo bari baje mu butumwa bwo kugarura mu burasirazuba bwa Congo, nubwo byagaragaye ko ahubwo bari bari kurwana kuruhande rwa DR Congo ndetse hari n’umugambi wo kuzatera u Rwanda.


Umubano w’ibihugu byombi wo ntabwo wigeze umera neza guhera mu myaka ya 2011 aho U Rwanda rwakomeje gushinja Afurika yepfo kutohereza abakoze Jenoside yakorewe abatutsi 1994 ngo baburanishwe.


Iyi nama yongeye guhuza perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Cyril Ramaphosa wa Afurika yepfo nyuma yo kutumvikana ku buryo bwo gukemura ikibazo cy’umutekano kibarizwa muri DR Congo.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *