DR Congo: Umusirikare wa FARDC yarashe abantu bari mu rusengero

DR Congo: Umusirikare wa FARDC yarashe abantu bari bari mu rusengero ubwo bari banze kumubwira aho umugore we ari .


Ku Cyumweru nibwo umusirikare wa FARDC yinjiye mu rusengero rwitwa ‘’Le Chemin” ruherereye mu Ntara ya Congo-Central arasa mu kivunge cy’abantu bari bateraniye aho, yicamo umugore n’umwana w’amezi ane undi apfira mu nzira ajyanwa kwa muganga.


Abari bari aho murusengero bavuga ko uyu musirikare yinjiye mu rusengero afite imbunda ahagarika amateraniro, abwira abari bateraniye aho ko ashaka umugore we. Ni umusirikare wa FARDC bivugwa ko akomoka mu ngabo zirwanira mu mazi.

Umwe mu bagore wari uhari avuga ko uyu musirikare yinjiye abaza ati ‘‘Naomie ari he Naomie ari he?’’ mu gihe abuze igisubizo ngo yahise atangira kurasa amasasu menshi mu bantu bari bateraniye aho, ari nabwo umugore warufite umwana yarashwe arasanwa n’umwana we w’amezi ane bahita bitaba Iman ndetse mu bakomeretse hari uwitabye Imana ari kujyanwa kwa muganga.


Hari amashusho yagiye ashyirwa ku mbugankoranyambaga agaragaza intebe zuzuyeho amaraso ndetse n’abantu bari bateraniye muri urwo rusengeroro bakwira imishwaro.


Guverineri w’intara ya Congo – Cental Grâce Nkuanga Bilolo yavuze ko yamenye ayo mahano yakozwe n’uwo musirikare wa FARDC, asaba igisirikare cya FARDC gutanga ubutabera, anaboneraho kwihanganisha imiryango yabuze ababo ari nako abakomeretse abifuriza gukira vuba.


Amakuru ava ahabereye iri raswa, avuga ko uyu musirikare yahise afatwa n’abaturage baramukubita bamugira intere.Nicolas Ndombasi ukuriye teretwari ya Muanda ibi byabereyemo yavuze ko, uyu musirikare kuba yafashwe n’abaturage bakamukubita ari ukuri, anavuga ko agomba kuryozwa ibyaha by’ubwicanyi yakoze.


Ni kenshi humvikana inkuru nkizi aho usanga umusirikare afata imbunda akarasa abasivile kenshi ntanuwamurwanyije. Sosiyete sivile zo muri DR Congo ntizihwema kwamagana ubu bwicanyi bukomeza gufata indi ntera.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *