Nubwo rutahizamu Kylian Mbappe, yakoze amateka atsinda ibitego bitatu mu mukino, ikipe ya FC Barcelona yagaragaje ingufu nyinshi yishyura ibitego byose yari yatsinzwe. Lamine Yamal niwe wafashije ikipe ye kubona igitego cya Kabiri ndetse bihita biyifasha gukomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona aho barusha uwa kabiri amanota 7, mu gihe habura imikino itatu ngo shampiyona isozwe.
Mu kwishimira intsinzi Yamal yagaragaje ifoto ye bwite yishimye cyane. Mu magambo yakurikije iyo foto, uyu musore muto yagize ati, “Ntiwibagirwe kwishimira n’iyi ngiyi ” – ibi byasaga nkaho yiyenzaga kuri Jude Bellingham ndetse n’umunyabigwi Sergio Ramos, ahanini bitewe n’ibyo baherutse gukorera ku mbuga nkoranyambaga mu cyumweru gishize.
Nyuma yaho ikipe ya FC Barcelona, ikuriwemo n’ikipe ya Inter de Milan, abagabo babiri bafitanye isano na Real Madrid, Sergio Ramos na Jude Bellingham, bose bagaragaje ibyishimo ndetse ntibatinya no kwishimira ifoto ya myugariro Alessandro Bastoni wa Inter de Milan, yamugaragazaga yishimira intsinzi ubwo yari ahagaze hejuru ya Lamin Yamal, wari uryamye hasi mu kibuga.
Ubu butumwa bwa Lamine Yamal, bwishimwe na benshi mu rwambariro rw’ikipe ya FC Barcelona, uhereye kuri rutahizamu Ferran Torres watanze imipira itatu ivamo ibitego ukagenda ukagera kuri myugariro Inigo Martinez, bose bashishikarizaga uyu mwana muto gukomeza kubyina, si abo gusa kuko na Gavi, umenyerewe mu kibuga hagati yumvikanye avuga ko Lamine Yamal ari we mukinnyi mwiza isi ifite kugeza magingo aya.
Mu buryo butangaje umukinnyi wa Manchester United, Marcus Rashford nawe yagaragaje ibyishimo ku ifoto ya Lamin Yamal, aho yanditse amagambo agira ati ” Umwami muto”,iki cyo nticyakabaye kiba n’igitangaza kuko amakuru amaze iminsi acaracara avuga ko uyu musore watijwe mu ikipe ya Aston Villa, yaba Ari mu bifuzwa na FC Barcelona.
Aganira n’itangazamakuru Lamine Yamal, yatangaje ko gutsinda Real Madrid, bibaye igisubizo cyiza kije nyuma y’akababaro iyi kipe iherutse guterwa ubwo yakurwagamo na Inter de Milan.
Yagize ati, ” Barca ni ikipe y’ubuzima bwanjye, gukina mu mukino wa El classico, ndetse ugatsinda igitego ni ibintu bikomeye cyane”, mu gukomeza Lamine Yamal yavuze ko bakabaye batsinze n’ibindi bitego byinshi mu mukino w’uyu munsi.
” Ubwo twasezererwaga, nabwiye mama wanjye ko irushanwa rya UEFA champions league, ritegurwa ndetse rikaba buri mwaka bityo rero atakagombye kubabara kuko tuzagerageza kugarukana ingufu tukaritwara ikindi gihe. Uyu wari umukino ukomeye kandi uje mu bihe bibi by’ikipe yacu, mpamya ntashidikanya ko iyi ntsinzi twayifuzaga. Uyu ni umwanya wo kwishima.”