Perezida Kagame yerekanye ko Afurika ikwiye gukanguka


Perezida Kagame Paul yabwiye abari bitabiriye inama y’ihuriro ry’abayobozi bakuru b’ibigo byigenga muri Afurika, ko buri wese akwiriye gukanguka bitabaye ngombwa ko ibihugu byo hanze bifata ingamba z’ubukungu ngo Afuruka ibone guhindura imikorere.


Yavuze ibi ubwo yavugaga ku myanzuro Leta zunze ubumwe z’Amerika iherutse gufata yerekeye ingingo y’ubukungu.

Aho yagize ati : “imyanzuro Trump yaba yarafashe yakabaye imwe mu mpamvu nyinshi zituma dukanguka tugakora ibyo twakagombye gukora. Ntidukwiriye kwicara ngo dutegereze ibyo abandi batuvugaho cyangwa badukorera, ahubwo dukwiriye gukorera hamwe nk’abanyafurika ndetse n’isi yose tugafatanya mu bikorwa bituzanira inyungu muri rusange”.


Ubwo yagarukaga ku buryo Afurika ikwiye gukoresha no kubyaza umusaruro amahirwe n’ubushobozi ifite, Perezida Kagame yavuze ko ahubwo Afurika yagakwiriye kuba iri kure yaho iri ubu.


Ati : “Afurika yakabaye iri kure yaho iri ubu bitewe, ntidukwiriye kwirara ngo twishimire duke tumaze kugeraho, ahubwo dukwiye gukanguka tugakora ibyo tugomba gukora”.


Perezida Kagame yanavuze ko kugira ngo ibyo byose bigerweho aruko buri wese yahaguruka tugasenyera umugozi umwe nta numwe usigaye tukagira ijwi rimwe.


Ni Inama iri kubera I Abidja muri Cote d’Ivoire yatangiye kuri uyu wa Mbere igomba kumara iminsi ibiri.Iyi nama yitabiriwe n’abasaga 2000 barimo abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, abayobozi b’ibigo byikorera, abo mu nzego zifata ibyemezo n’abandi baturutse mu bihugu bitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *