Umusore w’imyaka 16 witwa Tuyizere Amos wari utuye mu karere ka Nyamasheke yasanzwe yiyahuriye mu rugo yabagamo nk’umwana wabafashaga imwe mu mirimo yo mu rugo , uru rugo rukaba ari urw’uwitwa Ntaganira Fabien wari umukozi w’imana .
Amos Tuyizere wo mu karere ka Nyamasheke , Umurenge wa Macuba , Akagari ka Vugangoma mu mudugudu wa Cyijima yasanzwe amanitse mu mugozi mu cyumba cyo mu rugo yabagamo gusa kugeza ubu icyatumye yitaba imana ntago cyiramenyekana .
Ntaganira Fabien usanzwe ari Pasiteri akaba yari na sebuja wa nyakwigendera yemereye itangazamakuru ko koko yakoreshaga uyu musore , aho yamufashaga byumwihariko mu kwahirira inka ndetse ko byageze aho bikarenga kuba ibyo kumugira umukozi ahubwo amugira nk’umwana mu rugo anamuha kimwe mu byumba by’inzu zo hanze ngo ajye yirariramo .
Ntaganira kandi yakomeje yemeza ko aya marorerwa yabaye ku munsi wejo ubwo byari mu rukerera ahagana saa cyenda na mirongo itanu umugore we agiye ku bwiherero hanze arungurutse abona icyumba cy’uyu musore cyirafunguye ndetse n’amatara ari kwaka arebye asanga umusore anaganitse ku mugozi yapfuye .
Uyu mu pasiteri kandi avuga ko nta kintu na kimwe cy’imyenyetso yagaragaza cyamutera kwiyahura kuko ngo yari umwana mwiza w’imico n’imyifatire idakemangwa ndetse ko nabo bategereje inzego z’umutekano ibisubizo ziri butange .
kurundi ruhande ariko , Ivan Munezero usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Macuba yabwiye itangazamakuru hategerejwe itohoza rya RIB ndetse ko nta kindi bakeka ko cyatera uyu mujyambere kwiyahura anaboneraho gusaba rubanda kwirinda kwiyambura ubuzima ku mpamvu iyo ari yose .
Iyi nkuru uyakiriye ute ?