Mu gitondo cyo ku munsi wejo nibwo Igihugu cy’Ubuhinde cyatangaje ko cyarashweho ibisasu na Leta ya Pakisitani ku birindiro byacyo bya gisirikare.
Ibi bibaye nyuma y’amasaha make Pakisitani imaze gutangaza ko Ubuhinde bwarashe ku birindiro byayo bitatu bya gisirikare.
Mu kiganiro yagiranye na BBC, Uwahoze ari minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubuhinde Harsh Vardhan Shringla, yavuze ko Pakisitani yananiwe guhosha ibitero by’ubushotoranyi ku Buhinde avuga ko nikomeza ubuhinde butazigera yihanganira ubwo bushotoranyi.
Yanavuze ko kuba ubushotoranyi bukomeje gufata indi ntera, ari kubera ko pakisitani ikomeje gutera ibisasu mu buhinde ndetse ikanohereza indege z’intambara muri iki gihugu.
Ati: “Pakisitani ntabwo ishaka amahoro, niyo mpamvu ikomeje kurasa za misile ku Buhinde ndetse ikanohereza utudege duto tw’intambara.Ikosa yakoze ni ukudushotora, bizanayigora kubona amahirwe yo kwisubiraho”.
Minisitiri w’intebe wa Pakisitani Shehbaz Sharif yavuze ko Pakisitani ibyo yakoze ari ugusubiza ibitero by’Ubuhinde byayigabweho mu minsi ishize.
Yagize ati :” Ubuhinde twabuhaye ibibukwiriye, twagombaga guhorera amaraso bamennye hano ubwo baduteraga.”
Nubwo bimeze bityo Ubuhinde ntibuhwema gushinja igihugu cya Pakistani kuba intandaro y’uyu mutekano muke uri hagati y’ibi bihugu aho igisirikare cya Pakisitani cyigambye kwangiza uburyo bw’ubwirinzi bw’ubuhinde burenga 400 gusa ubuhinde bwo bugahakana ayo makuru.
Uku kurasanaho kwatangiye mu ntangiriro z’iki cyumweru aho Ubuhinde bwarashe kuri Pakisitani, maze Pakisitani ihita nayo irasa bikomeye mu gace kazwiho ubukerarugendo mu buhinde kitwa Pahalgam nubwo Pakisitani yaje kubihakana.
Ibitero bya Pakisitani byahitanye abaturage ndeste byangiza n’ibikorwa remezo n’imodoka mugace ka ammu ko mu Buhinde.Pakisitani yo ivuga ko ibyo bitero bitari bigamije kwica abaturage ahubwo ari uguhangana n’ingabo z’Ubuhinde.
Amakimbirane y’ibi bihugu yatangiye mu myaka ya kera aho bapfa byinshi birimo agace ka Kashmir kabahuza aho buri wese aba ashaka kukita ake.