Papa mushya wa Kiliziya uherutse gutorwa nyuma y’urupfu rwa Papa Francis witabye Imana tariki 21 Mata 2025, yatangaje ko impamvu nyamukuru yatumye ahitamo iri zina nk’izina ry’Ubupapa ari inyandiko Papa Leo XIII yanditse igaruka ku myitwarire y’abantu mu mpinduramatwara ya mbere y’inganda.
Ibi biri mu byo yatangaje nyuma yo gutorerwa kuba umushumba mukuru wa 267 wa Kiliziya Gatolika ku isi.
Yagize Ati: “Nahisemo kwitwa Leo wa XIV ku bw’impamvu zitandukanye, ariko igikuru ni uko Papa Leo wa XIII mu nyandiko ye y’amateka yise ‘Rerum Novarum’ , yagarutse ku kibazo cy’imibereho y’abantu mu gihe cy’impinduramatwara ya mbere y’inganda.”
Papa mushya Kandi yagarutse ku cyo Kiliziya Gatolika ikora muri iki gihe ku mibereho y’abantu mu gihe hari n’izindi mpinduramatwara harimo n’iz’ubwenge buhangano.
“Muri iki gihe cyacu, Kiliziya Gatolika itanga ubumenyi bwayo ku mibereho y’abantu nk’igisubizo ku zindi mpinduramatwara z’inganda ndetse no ku iterambere mu ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence) , ritanga imbogamizi mu kurengera agaciro k’umuntu, ubutabera n’umurimo.” Papa mushya(Leo wa XIV) uherutse gutorwa.
Uyu Munya-Leta Zunze Ubumwe z’Abanyamerika, Robert Francis Prevost wafashe izina ry’Ubupapa rya Leo wa XIV , yatowe tariki 08 Gicurasi 2025, n’inteko y’Abakalidinali 133 aba Umupapa wa Kane mu baba papa 21 baheruka udakomoka mu gihugu cy’Ubutaliyani. Muri 21 baheruka , 17 muri bo bakomoka mu gihugu cy’Ubutaliyani bane ubariyemo n’uyu mushya bakomoka mu kindi gihugu cyitari Ubutaliyani.
Aba-Papa bane baheruka
Pope Francis (2013–2025) – Argentina,
Pope Benedict XVI (2005–2013) – Germany
Pope John Paul II (1978–2005) – Poland
Pope Leo XIV ( 2025-)-United State of America
IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?