Abapolisi bakubutse mu butumwa bw’amahoro bashimwe ubwitange bagaragaje

Kigali – Abapolisi b’u Rwanda 160 bo mu itsinda RWAFPU2-10 berekeje mu gihugu cya Santrafurika aho bagiye gusimbura bagenzi babo mu butumwa bw’amahoro bwa Loni (MINUSCA), basimbuye itsinda RWAFPU2-9 ryarangije inshingano zaryo nyuma y’umwaka wuzuye bari mu gace ka Kaga Bandoro mu Majyaruguru y’icyo gihugu.

Aba bapolisi bashya bahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, aho bagenzi babo bari bamaze kugera ku mugoroba wo ku wa Gatanu bakirwa ku mugaragaro na Commissioner of Police (CP) Yahya Kamunuga, wari uhagarariye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda.

CP Kamunuga yashimiye abagize RWAFPU2-9 ku bwitange n’umurava bagaragaje mu gihe cy’umwaka bari bamaze muri Santrafurika.

Aho yagize ati: “Tubifurije ikaze mu gihugu cy’u Rwanda, ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda burabashimira ubwitange n’umurava, imyitwarire ya kinyamwuga byabaranze bikabafasha kuzuza inshingano zanyu neza.”

Yakomeje abasaba gukomeza gukorera hamwe no kurangwa n’ubunyamwuga nubwo bageze mu gihugu cyabo, agira ati: “Mu gihe cy’umwaka hari byinshi byahindutse, ni ngombwa gukomeza kujyana n’ibihe no gukorera hamwe mu kurushaho kunoza imikorere.”

SSP Boniface Kagenza, wari Umuyobozi wungirije w’itsinda RWAFPU2-9, yavuze ko uretse inshingano zo gucunga umutekano, banagize uruhare mu bikorwa bifasha abaturage harimo umuganda rusange, gufasha abanyeshuri batishoboye no kubaka umubano mwiza n’abaturage.

Yagize ati: “Ibikorwa byacu byarenze gucunga umutekano gusa. Twagize uruhare mu mibereho myiza y’abaturage, dutanga ibikoresho by’ishuri, dukora umuganda, byose bigamije guteza imbere ubufatanye hagati yacu n’abaturage.”

Yasoje ashimangira ko ubufatanye no gukorera hamwe nk’ikipe ari byo byabafashije kurangiza neza inshingano zabo, kandi ko biteguye gukomeza gutanga umusanzu mu kurinda umutekano w’abanyarwanda.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *