Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi (Fire and Rescue Brigade), ryakiriye abanyeshuri biga mu kigo cy’ishuri ryitwa Wisdom Center, giherereye mu murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera, bari baherekejwe n’abarimu babo n’abaybozi b’ishuri mu rugendoshuri.
Ni mu rugendoshuri bakoreye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, aho iri shami rikorera, rugamije kubungura ubumenyi mu bijyanye n’umutekano by’umwihariko gukumira no kurwanya inkongi n’ingaruka zizikomokaho.
Aba banyeshuri biga kuva mu mwaka wa Kane kugeza mu wa Gatandatu w’amashuri abanza, basobanuriwe ibigize inkongi n’ibizitera hashingiwe kuri buri bwoko bw’inkongi, berekwa ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu guhangana nazo, imyambaro yabugenewe yambarwa n’ibizimyamuriro (fire extinguishers) bitandukanye, bahabwa n’umwanya wo kubikoresha bitoza kuzizimya.
Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira, yavuze ko Polisi ifite gahunda yagutse yo guhugura abaturarwanda ku bijyanye no gukumira inkongi mu rwego rwo kubatoza kugira uruhare mu gukumira no kugabanya ingaruka ziterwa nazo ku buzima bw’abantu, ku mitungo yabo ndetse no ku bikorwaremezo rusange.
Yagize ati: “Twatangije ubukangurambaga bugamije kwigisha abaturarwanda kwirinda no kurwanya inkongi, bagira uruhare mu gukumira ko habaho inkongi no kugira uruhare mu guhangana nazo mu gihe zibaye bifashishije ubwo bumenyi mu gihe batarabona ubundi butabazi.”
Umuyobozi w’Ikigo; Lubega Smiles Collins, waje aherekeje abanyeshuri yavuze ko ubumenyi nk’ubu abanyeshuri bungutse ari umutungo ukomeye kuri bo ubwabo, ku kigo bigamo ndetse no ku miryango yabo kuko kuba bamenye uko bakwitwara baramutse bagwiririwe n’inkongi ari inkuru nziza ku miryango yabo, mu baturanyi ndetse no ku ishuri.