Lamine Yamal ari kuvugwa cyane nyuma yo kugaragarizwa urukundo mu buryo budasanzwe

Umusore w’ikipe ya Barcelona, Lamine Yamal akomeje guca uduhigo aho post yakoze ku rubuga rwa Instagram nyuma yo gusezererwa na Inter Milan muri Champions League imaze gukundwa (Likes) n’abantu barenga Miliyoni 9.5 ndetse abangana n’ibihumbi 310 nabo bamaze gutanga ibitekerezo byabo kuri iyi post.

Post kuri Instagram zakunzwe (zagize-Likes) kuruta izindi!

1.Linonnel Messi: yishimira igikombe cy’Isi cya 2022 batwaye batsinda ikipe y’igihugu y’Ubufaransa ku mukino wa nyuma(75+ Million Likes).

2.World_Record_Egg: Iyi ni ifoto y’igi yashyizwe kuri Instagram hagamijwe ko iyi ifoto yaba ifoto yakunzwe kuruta izindi ari ko birangira iyi ya Messi iyiciyeho(60+ Million Likes).

3.Crestiano Ronaldo na Lionnel Messi-Louis Vuitton (Nov 2022): Iyi ni ifoto iri muri make yahuriyemo ibi bihangange bibiri, bigizwemo uruhare n’uruganda kimenyabose mu myambaro Louis Vuitton(42+ Million Likes)

Uyu musore ukuntu ari kwerekwa urukundo na benshi ku mbuga nkoranyambaga bigaragaza ko ashobora kuzaba umukinnyi uzasiga amateka mu mukino w’umupira w’amaguru.

Dore uduhigo Lamine Yamal amaze guca ku myaka 17!

1.Umukinnyi wabashije gukina igikombe cy’Uburayi ari muto, aho yari kumwe na Esipanye (16 years, 338 days)

2.Umukinnyi ukiri muto watsinze igitego muri kimwe cya Kabiri cy’Igikombe cy’Uburayi (16 years , 362 days)

3.Lamine Yamal niwe mukinnyi wenyine wabashije gutsinda igitego cyangwa agatanga umupira wakivuyemo muri buri mukino wo gukuranwamo(Knockout) w’Igikombe cy’Uburayi.

4.Yagizwe umukinnyi w’irushanwa ry’Igikombe cy’Uburayi yanatwaye batsinda Abongereza ku mukino wa nyuma.

5.Niwe mukinnyi muto watsinze igitego muri La Liga no ku mukino wa El Clasico(16Years, 87days- 17 Years, 105)

6. Umukinnyi ukiri muto wabanje mu mukino wa Champions League ndetse ni nawe mukinnyi wa Barcelona wayikiniye akuzuza imikino 100 akiri muto.

Mu mwaka ushize wa 2024, Lamine Yamal yabaye umukinnyi washakishijwe ku rubuga rwa Google kuruta abandi bose mu gihugu cya Esipanye, ndetse ari kwerekana ko ari umwe mu beza isi igiye kugira nyuma ya Lionnel Messi na Cristiano Ronaldo.

IYI NKURU UYAKIRIYE UTE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *