Ikipe ya Athletic Bilbao iri mu byago byogusezerwa na Manchester United mu buryo bworoshye nyuma yo kuvunikisha abakinnyi babiri b’ingenzi, Nico Williams na mukuru we Inaki Williams bari mu batanze umusaruro mu mukino ubanza batsinzwemo ibitego bitatu ku busa(3-0).
Nk’uko amakuru ari kuva mu gihugu cya Esipanye abyemeza , aba basore bombi bafatiye runini cyane ikipe y’umutoza Ernesto Valverde aho Nico Williams muri uyu mwaka w’imikino wonyine muri Shampiyona amaze gukora uruhare rw’ibitego 10 , Europa league amaze kugira uruhare rw’ibitego 7, mukuru we Inaki Williams we amaze kugira uruhare rw’ibitego 14 muri La Liga nde na bitandatu muri Europa league.
Iyi kipe yari ifite amahirwe yo kwegukana Europa League cyane ko umukino wanyuma uzabera ku kibubuga cyabo ‘San Mamés’ , ndetse biri mu byo iyi kipe yasabishije Nico Williams kuguma muri iyi kipe ubwo yifuzwaga na Barcelona mu mwaka ushize wa 2024, mu isoko ry’Igura n’Igurisha ryaho.
Manchester United y’umutoza Ruben Amorim niyo mahirwe nabo basigaranye kugirango bazakina Champions League y’umwaka utaha , akazi katoroshye cyane , guhagarara ku bitego bitatu batsinze mu mukino ubanza kandi bari ku kibuga cyabo.
Europa League Semi-final (08/05/2025)
. Bodoe/Glimt vs Tottenham Hotspur(1-3)
Time: 21:00PM
.Manchester United vs Athletic Bilbao(3-0)
Time:21:00PM
IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?