Moses Turahirwa yavuze ko nta perereza ryabaye ndetse ko yatawe muri yombi kubera ibyo yanditse

Kuri uyu wa Kabiri wa tariki 06 Gicurasi 2025, umunyamideli w’ikirangirire, Moses Turahirwa yagejejwe imbere y’urukiko kugirango aburanishwe ku byaha ashinjwa bijyanye no gukoresha icyiyobyabwenge cy’urumogi, gusa yemeje ko nta perereza ryakozwe ahubwo yafashwe kubera ibintu yanditse ku mbugankoranyambaga nubwo ubushinjacyaha bwo buvuga ko mu byo aregwa ibyo bitarimo

Uyu munyamideli uzwi ku birango bya ‘Moshion’ yamenyekanye cyane igihe yambikaga abarimo n’abari mu nzego nkuru z’ubuyobozi bw’u Rwanda, akaba yaratawe muri yombi n’Urwego Rushinzwe Iperereza rw’u Rwanda [RIB] tariki 22 Mata 2025, byari bikurikiye ibyo yatangaje birimo ko yakuze yanga perezida w’u Rwanda Paul Kagame ndetse n’inkotanyi, akanongeraho ko atarababarira Inkotanyi zose ndetse na Perezida Kagame.

Mu rukiko yemeye icyaha cyo kunywa urumogi ashinjwa , ahakana icyo kurutunga avuga ko yabiterwaga n’agahinda gakabije Kandi ko yari yaratangiye gufashwa n’abaganga ngo abashe kurureka mu buryo bwa burundu.

Yasabye ko yafungurwa kuko ngo afita indwara y’agahinda gakabije , agakurikiranwa ari hanze akabona uko yivuza cyane ko yatawe muri yombi yaramaze kugura itike y’indege yo kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Abanyamerika kubonana n’inzobere ifasha abantu kureka ibiyobyabwenge.

Amategeko ateganya iki?

  • Igitabo cy’amategeko y’u Rwanda mu ngingo yayo ya 263 ivuga ko umuntu uhamwe no kunywa ibiyobyabwenge ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) cyangwa imirimo y’inyungu rusange.

  • Iyo ngingo Kandi ivuga ko umuntu wese utunda, ubika, ibiyobyabwenge bihambaye iyo abihamijwe n’urukiko ashobora guhanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya Miliyoni 20 y’amafaranga y’u Rwanda (Urumogi ruri mu biyobyabwenge bihambaye) .

IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *