Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane Olivier Nduhungirehe ubwo yari ari mu kiganiro na RBA, yavuze ko ntanzira z’ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi, avuga ko aho gukemuka bikomeza kuba bibi kurushaho cyane cyane bigizwemo uruhare n’igihugu cy’u Burundi
Ubwo umunyamakuru wa RBA yamubazaga niba u Rwanda rwiteguye kuzahura umubano n’igihugu cy’u Bubiligi, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane Olivier Nduhungirehe yavuze ko igihe cyo kwiyunga n’ububiligi kitaragera.
Abajijwe ibyo kuba ububiligi buri gushaka ko Uganda yaba umuhuza w’ibihugu byombi, yavuze ko ibyo nta mudipolomate w’u Bubiligi wigeze abigeza k’u Rwanda cyangwa se ngo Uganda ibi hari icyo yigeze ibivugaho.
Minisitiri Nduhungirehe, yakomeje avuga ko ibyo kuba Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yaba yarahuye n’aba dipolomate b’ububiligi, nawe yabibonye mu bitangazamakuru bitandukanye. Anakomeza avuga ko u Rwanda rushishikajwe nibyaruzanira amahoro ndetse n’akarere muri rusange.
Umubano w’u Rwanda n’u Bubiligi wazambye kuva kera kubw’ubukoroni aho ababiligi bakoroneje u Rwanda bakaba ari nabo bazanye amacakubiri mu banyarwanda, ubwo babacagamo amoko atandukanye ari nabyo byateye genocide yakorewe abatutsi mu mwaka w’I 1994.
U Bubiligi ntibuhwema guhakana kugira uruhare mu byateye genocide yakorewe abatutsi mu mwaka w’I 1994, ahubwo bugasaba u Rwanda kurekera kurushinja ibyo byaha.
Nubwo bimeze bityo, mu gihe cyo kwibuka, u Bubiligi bwabujije abanyarwanda batuye muri imwe mu mijyi yo muri iki gihugu kwibuka ndetse Icyo gikorwa cyamaganywe n’abenshi barimo n’a Babiligi ubwabo.
Mu mezi abiri ashije nibwo u Rwanda rwatangaje ko ruciye umubano n’u Bubiligi ibyo bikaba byarakurikiwe no guhagarika imishinga itandukanye u Bubiligi bwateragamo inkunga u Rwanda.
Nyuma yaho gato nibwo u Rwanda rwatangaje ko rwatumiye aba dioplomate barwo bari mu Bubiligi, Ndetse n’abadipolomate b’ababiligi boherezwa iwabo.