Rwanda Music Billboard Analysis :  abarimo Fifi Raya , Tom Close na Holix bakoze ibidasanzwe!

Ku  isaha y’isaa saba z’igicamunsi cyo kuri  uyu munsi  tariki ya 4 Gicurasi ,ikinyamakuru Daily Box gifatanije n’inzobere mu muziki nyarwanda ryashyize ahagaragara urutonde rw’indirimbo ijana zikunzwe mu Rwanda [Rwanda Music Billboard ] rw’ukwezi kwa Gicurasi .

Reka turebere hamwe mu buryo buvunaguye bumwe mu buhigo bwaciwe , amateka yanditswe ndetse n’iby’ingenzi wamenya kuri uru rutonde ngarukakwezi rw’indirimbo ijana zikunzwe mu Rwanda . 

Uru ni urutonde rutabayemo nyinshi mu impinduka  ugereranije n’urw’ukwezi kwa Mata  bitewe nuko ahanini mu kwezi gushize u Rwanda n’isi yose muri rusange bari mu gihe k’icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ndetse ibi byanajyanye n’ihagarikwa rya byinshi mu bikorwa by’imyidagaduro harimo n’umuziki muri rusange mu rwego rwo guha agaciro abazize aya mahano ndengakamere yagwiririye Urwagasabo .

Indirimbo yitwa Dejavu y’umuhanzikazi FIFI Raya yakoranye n’umuraperi Muheto Bertrand wamamaye nka B- Threy niyo yaje ku mwanya wa mbere w’uru rutonde nyuma yo kurebwa n’abarenga ibihumbi ijana na makumyabiri ku rubuga rwa Youtube ndetse ikumvwa n’abandi basaga iyo mibare ku zindi mbuga mpuzamahanga zigurisha umuziki nka Deezer , AudioMac , Spotify ndetse na Aple Music mu gihe cy’iminsi itageze kuri irindwi imaze igiye ahagaragara .

Tombe y’umuhanzi akaba n’umutunganyamuziki Element Eleeh yari iyoboye izindi ku rutonde rw’ukwezi gushize niyo yaje ku mwanya wa Kabiri w’uru rutonde rw’indirimbo nyuma yo kurebwa n’abarenga miliyoni mu gihe kirenga ukwezi imaze igiye ahagaragara .

Umuhanzi Muyombo Thomas wamamaye nka Tom Close yakoze amateka yo kugira indirimbo ye ije mu ndirimbo eshanu za mbere mu mateka ye ndetse ay’uru rutonde rw’ijana zikunzwe mu Rwanda nyuma yaho indirimbo yise AGACA yakoranye na Khalifan Govinda ndetse n’umuraperi Jay-c Ambassador ije ku mwanya wa Kane w’uru rutonde .

Umuraperi Holix na Album ye aheruka gushyira ahagaragara yise VIOLATION1 iri mu zaciye agahigo ko kugira ibihangano byinshi byayisohotseho byaje mu ndirimbo icumi za mbere nyuma yahoo indirimbo yise Virus yakoranye na Ish Kevin iziye ku mwanya wa gatandatu .

Indirimbo yitwa My Darling ikomeje gukundwa n’urubyiruko ku mbuga nkoranyambaga mu buryo budasanzwe byumwihariko ku rubuga rwa Tik Tok na Instagram bijyanye n’uburyo ibyinitsemo yaciye agahigo ko kuba indirimbo ya mbere y’umuhanzi w’umunyamahanga yaje mu icumi za mbere  .

Indirimbo yitwa Opps y’umuraperi nyarwanda  Majar Phablor yafatinijemo na mugenzi we Rapxolutely  niyo yaje  muri eshanu za nyuma itari mu  urutonde rwa Mata .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *