Perezida Kagame na Félix Tshisekedi bagiye guhurira imbere ya Donald Trump

Perezida Kagame na Félix Tshisekedi bagiye guhurira muri White House imbere ya Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Donald Trump

Mu biganiro biherutse guhuza u Rwanda na DR. Congo I Doha mu gihugu cya Quatar, abahagarariye ibihugu byombi bemeje ko umukono ku masezerano y’imibanire myiza y’ibihugu byombi, uzashyirirwaho muri White House imbere ya Donald Trump.

Ni amasezerano azaba asinywe nyuma y’andi atandukanye yasinywe harimo aya Luanda mu gihe Angola yari iyoboye ubuhuza bw’ibi bihugu byombi, Ndetse n’amasezerano ya EAC-SADC, aho muri iyi minsi Quatar iri kugaragaza ko ifite ubushake mu kuba umuhuza urambye muri iyi minsi.


Leta zunze ubumwe z’Amerika zivuga ko nyuma y’amasezerano y’amahoro, iki gihugu kigomba guhita kiganira n’u Rwanda ndeste na DR.Congo, mu kurebera hamwe gahunda yo gutangiza ubufatanye bw’iki gihugu n’ibihugu byombi mu mishanga ibyara inyungu.

Ayo masezerano yasinywe mu gihe ibi bihugu byombi byaba bimaze kwemeranya ubwumvikane.

Johan Borgstam uhagarariye Umuryango w’ibihugu by’uburayi, yavuze ko wishimiye ibyo amerika na Qatar biri gukora, ariko usaba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kudatesha agaciro amasezerano yari yasinywe mbere harimo, ayo I Luanda, na EAC-SADC ko ahubwo ayo masezerano agomba gushingirwaho.


Bimwe mu bigomba kuganirwaho mu kugarura umwuka mwiza harimo kurandura burundu umutwe wa FDRL ndetse no gukemura ibindi bibazo ibihugu byombi bishinjanya kuteza.

Biteganijwe ko uko guhura biteganijwe kuba mu mezi abiri ari imbere, mugihe hakiri gutegurwa ibishobora gufasha uko guhura kugenda neza kurushaho.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *