Urugamba rwo kwishakamo babiri berekeza i Bilbao ku mukino wa nyuma mu irushanwa rya Europa league rurashyushye aho twiteze imikino ibiri igomba kudusigira ishusho y’ibizava mu mikino yo kwishyura iteganyijwe mu cyumweru gitaha.
Ikipe yo mu mujyi wa London, ari yo Tottenham Hotspur iraza kuba icakirana na Bodø/Glimt yo mu gihugu cya Noruveje, mu gihe ku rundi ruhande Athletic club ifite sitade izakinirwaho finali iraza kuba yakira Manchester United izwi nk’amashitani atukura.
Nkuko twabibabwiye, hateganyijwe gukinwa imikino ibiri ya kimwe cya kabiri muri iri joro kandi yose ikaba iza kugaragaramo amakipe yo mu Bwongereza.
Nubwo uyu munsi twibanda cyane ku biri bubere i Bilbao, ntibitubuza kuza gutera ijisho ku biraza kuba bikorerwa mu murwa mukuru London aho ikipe ya Tottenham Hotspur, iraba yakira inkubaganyi Bodø/Glimt zo mu majyaruguru y’Uburayi.
Mu gihe iyi mikino yaza gushyirwaho akadomo iri joro, biteganyijwe ko imikino yo kwishyura igomba guhita ikinwa mu gihe kingana n’icyumweru kimwe.
- Tottenham Hotspur vs Bodø/Glimt
Ni umukino witezwe cyane n’abakunzi b’ikipe ya Tottenham dore ko ikipe bihebeye imaze imyaka myishi idakoza intoki ku gikombe, aho ikinini bakoze mu myaka ishize ari ukugera ku mukino wa nyuma wa (UEFA champions league muri 2019) ubwo ikipe yatozwaga na Pochettino yakubitwaga idakozemo n’ikipe ya Liverpool.
Nta gihe kinini gishize kandi humvikana abafana binubira imitoreze y’umunya-Australia Ange Postecoglou, ahanini bamushinja gukina umukino ufunguye kandi udatanga umusaruro.
Ibintu kandi ntibimeze neza mu ikipe y’umuherwe Daniel Levy ahanini ibibazo bikaba biri guturuka ku musaruro utameze neza w’ikipe, ndetse iyi kipe ikaba iherutse kwandagazwa n’imituku yo mujyi wa Liverpool ubwo batsindwaga ibitego 5-1, ndetse igaterurirwaho n’igikombe.
Nticyakabaye igitangaza kumva ko ikipe ya Tottenham yakuramo Bodø/Glimt, gusa aba bagabo bo mu Bwongereza bagomba kuza bikandagira dore ko iyi kipe ya Bodø, bizwi cyane ko ifite ubusatirizi bukubagana bidasanzwe.
Mu kwitega ibiza kuba muri uyu mukino nababwira ko guteganya kwanjye gushingira ku mikino iheruka nkaba ntanga amahirwe yo gutsinda cyangwa se kunganya ku ikipe ya Tottenham Hotspur yagaragaje cyane mu irushanwa ry’uyu mwaka.
- Athletic club vs Manchester United
Nkuko tubikesha ibitangazamakuru bitandukanye haba ibyo mu Bwongereza cyangwa se muri Esipanye, amakuru avuga ko ikipe ya Manchester United isanzwe itozwa n’umunya-Poritigali Ruben Amorim, yamaze gusesekara mu mujyi wa Bilbao aho igiye kwesurana n’inkuba za Athletic club nayo izwiho kutorohera amakipe yo mu Bwongereza.
Ibihe byiza n’ibibi biraza gusa amakuru ava mu makipe yombi ahabanye nk’ibyerekezo by’amajyepfo n’amajyaruguru.
- Uti se ibyo biri guturuka he ?
Mu ikipe ya Athletic club bari mu gahinda gakomeye nyuma yo gutakaza umukinnyi wo hagati Oihan Sancet, wagize ikibazo cy’imvune kiza no kumubuza gukina umukino wa kabiri uyu munsi, nyuma y’iminsi umunani avunitse.
Nubwo hamwe barira, ahandi ho, bimeze nk’uruvangitirane rw’ibyishimo n’agahinda.
Mu ikipe ya Manchester United ibintu ntibimeze neza. Nubwo iyi kipe yamaze gutangaza igaruka mu kibuga rya myugariro Mathijs De Light ndetse na rutahizamu Amadi Diallo, ntibikuraho ko iyi kipe igifite ibibazo by’imvune ahanini byiganjemo ibya abakinnyi babanzamo.
Abakinnyi Toby Collyer, Lisandro Martinez, Diogo Dalot, Ayden Heaven na rutahizamu Joshua Zirkzee Bose bisanga ku rutonde rw’abaganga b’ikipe ya Manchester United, ibintu bikomeza kugenda bishyira igitutu ku mutoza Ruben Amorim uri gutoza umwaka we wa mbere muri iyi kipe.
- Turebere hamwe ibyo mu kibuga
Kubijyanye n’umukino mu kibuga ni ngombwa ko twitega umukino uryoheye ijisho ahanini usanzwe ugaragazwa n’imikinire y’aba-Poritige iraba ihanganye n’abanya-Esipanye.
Si ubwa mbere ikipe ya Manchester united ihura n’amakipe yo mu gihugu cya Esipanye, gusa kuri iyi nshuro ho ibintu biraba byahinduye isura dore ko ikipe ya Athletic club irajya mu kibuga ibizi neza ko nitsinda igomba gukinira umukino wa nyuma ku kibuga cyayo San Mames.
Urebeye mu kibuga ntawatinya kuvuga ko ikipe ya Manchester United iri hejuru ku bijyanye n’amazina ingingo igomba guhita ihuzwa n’ubukungu nyirizina ku makipe yombi.
Hashize imyaka irenga 32, ikipe ya Athletic club yiruka ku gikombe mpuzamahanga ariko byaranze. Ni mu gihe ku ikipe ya Manchester United ho, icyo baheruka ari icyo batwaye mu mwaka wa 2017, ubwo iyi kipe yatsindaga Ajax sterdam.
Nkuko twatangiye tubibabwira, iyi mikino ibiri ya kimwe cya kabiri iraza kubera ku isaha imwe ya Saa tatu 21:00 z’ijoro ku isaha ya Kigali, aho ikipe ya Tottenham Hotspur iraba yakira Bodø/Glimt naho Athletic club yo ikaza kuba yakira Amashitani atukura y’i Manchester ku butaka bwa Esipanye.
