Ikipe ya Atlético de Madrid yo muri Esipanye yamaze gusinyana amasezerano n’u Rwanda binyuze mu mushinga wa VISIT RWANDA mu rwego rwo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda nyuma yandi makipe atatu bakorana muri ubu buryo.
Nk’uko bigaragara ku mbugankoranyambaga za VISIT RWANDA bagaragaje ko bishimiye gukorana na Athletico de Madrid ndetse n’iyi kipe nayo irabigaragaza ku mbugankoranyambaga zayo .
VISIT RWANDA bagize Bati “Urugendo rushya ruratangiye VISIT RWANDA yifatanyije na Atletico de Madrid kuzamura u Rwanda nk’ahantu heza h’ubukerarugendo no guteza imbere umupira w’amaguru.”
Iyi kipe na yo ku mbugankoranyambaga zabo bagize Bati “Ishema riduhuza. Atlético de Madrid na VISIT RWANDA twatangiye urugendo rushya hamwe.”
Ni ibiki bikubiye mu masezerano?
- Ijambo VISIT RWANDA rizatangira kugaragara imbere kuri Jezi y’ikipe y’abagabo mu gihe bari mu myitozo ndetse no gushyuha bibanziriza umukino (warm-up) haherewe ku mikino isigaye uko ari itanu ya Shampiyona ya Esipanye ndetse no mu gikombe cy’Isi cy’amakipe (club) kizabera muri Leta Zunze Ubumwe z’Abanyamerika.
- Ikipe y’abagore ya Atletico de Madrid yo izatangira kwambara VISIT RWANDA umwaka utaha mu myitozo ndetse n’imyitozo ibanziriza umukino(warm-up).
- Ijambo VISIT RWANDA kandi guhera umwaka utaha w’imikino rizajya rinagaragara ku myambaro y’iyi kipe ariko inyuma mu mugogo ku mikino nyirizina ya Athletico de Madrid(official match of Athletico de Madrid) haba iy’abagore cyangwa iy’abagabo.
- Iki kirango nyarwanda Kandi kizajya cyerekanwa kuri sitade ya Riyadh Air Metropolitano ya Atletico de Madrid ndetse no ku mbugankoranyambaga, website by’iyi kipe.
- Mu bikorwa byo kwamamaze by’abafana ba Athletico de Madrid VISIT RWANDA izajya ikoreshwa cyane.
- Amasezerano azamara imyaka itatu , bisobanuye ko azarangirana na tariki 30 Kamena 2028.
- VISIT RWANDA Kandi yashyizwe mu baterankunga b’imena b’iyi kipe yo muri Esipanye.
Aya masezerano u Rwanda rwari ruhagarariwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB binyuze ku muyobozi warwo ushinzwe ibikorwa Jean-Guy Afrika mu gihe Athletico de Madrid yo yari hagarariwe na Óscar Mayo akaba Director of Revenue and Operations w’iyi kipe.
IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?