Ba ofisiye bakuru biga mu Ishuri rikuru rya Polisi (NPC) mu Karere ka Musanze, batangiye urugendoshuri mu gihugu cya Misiri rugamije kubafasha guhuza amasomo biga n’ibikorerwa mu kazi, aho basura hatandukanye..
Ni urugendoshuri rwitabiriwe n’abagera kuri 35 bakomoka mu bihugu 9 bitandukanye by’Afurika harimo n’u Rwanda, bakurikirana amasomo y’icyiciro cya 13, amara umwaka atangirwa mu ishuri rikuru rya Polisi mu bijyanye n’amahoro no gukemura amakimbirane.
Ku munsi wa mbere w’Urugendoshuri, basuye Ishuri rikuru rya Polisi ya Misiri, aho bakiriwe na Perezida w’iryo shuri, Maj. Gen Hany Abu-Elmakarem.
Umuhango wo kubakira wabereye muri iryo shuri, witabiriwe n’abandi bayobozi barimo na Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri; CG Dan Munyuza.
Maj. Gen Elmakarem yabasobanuriye amateka y’ishuri kuva ryashingwa mu mwaka wa 1896, integanyanyigisho y’amahugurwa rigenderaho, yavuze ko itegurwa hagendewe ku bibazo by’umutekano biriho n’uburyo bwo guhangana nabyo.
Ambasaderi Munyuza yashimiye ubufatanye busanzwe buri hagati y’u Rwanda na Misiri buha urubuga inzego zitandukanye kugira ngo zungurane ubunararibonye no gusangira ubumenyi.
Muri uru ruzinduko rw’icyumweru, bazasura kandi ikigo mpuzamahanga gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya ibiyobyabwenge kugira ngo barebe ingamba igihugu cyafashe mu kurwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo ku mutekano w’igihugu ndetse n’akarere.
Amasomo y’umwaka umwe atangirwa mu ishuri rikuru rya Polisi (NPC), Akubiye hamwe ibyiciro bitatu ari byo; icyiciro gitanga impamyabumenyi izwi nka Passed staff college (PSC), icyiciro cy’Impamyabumenyi mu bijyanye n’ubuyobozi n’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters) mu bijyanye n’amahoro no gukemura amakimbirane.