Kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 Mata 2025, Mu karere ka Rubavu ku mupaka munini wa La Corniche Ingabo z’umuryango wa Afurika y’amajyepfo [SADC] zari ziherutse gutsindwa n’umutwe w’inyeshyamba za M23 zacyuye ibirwanisho byazo zakoreshaga ku rugamba zibinyujije mu Rwanda .
Izi ngabo zari zaragiye kwifatanya n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo [FARDC] ,iz’u Burundi , Wazalendo na FDLR mu guhashya imitwe yitwara gisirikare ikomeje kudurubanganya umutekano mu burasirazuba bwa Kongo irimo na M23 yasaga nk’irusha indi ubukana gusa ziza gutsindwa ku rugamba mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo uyu mutwe wigaruriraga uduce twa Goma na Bukavu .
Kuri uyu munsi nibwo izi ngabo zanyujije bimwe mu bikoresho byazo bya gisirikare birimo imbunda nini n’intoya ,ubwato rutura bw’intambara ,ibifaru ndetse n’izindi modoka zagenewe gukoreshwa ku rugamba ,zikaba zabinyujije ku mupaka munini uzwi nka La Corniche uherereye mu karere ka Rubavu ho mu ntara y’Uburengerazuba.
Zimwe mu ngabo ziri mu zigize iza SADC zirimo izakubutse mu bihugu bitandukanye bisanzwe bibarizwa muri uyu muryango birimo nka Malawi ,Tanzania , Eswatini , Comoros , Lesotho ,Tanzaniya n’ibindi .
Izi ngabo zamanitse ibirwanisho mu ntangiriro z’uyu mwaka nyuma yuko zisanze mu matware y’umutwe wa M23 warimo urwana umusubirizo mu duce twa Masisi na Rutshuro ho muri teretwari ya Nyiragongo .
Mu mwaka wa 2023 nibwo izi ngabo zatangiye ubutumwa bwazo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo gusa mu mpera za Mutarama nyinshi muri zo zafatiwe mu mirwano yazihuje na M23 i Sake .