Amakimbirane yongeye kwaduka hagati y’igihugu cy’Ubuhinde na Pakistan nyuma yo kurasana kwabayeho hagati y’ibihugu byombi mu gace ka Kashmir gahana imbibi n’ibihugu bitatu ari byo Ubuhinde , Pakistan n’Ubushinwa gusa byose bikemeza ko aka gace ari kabo.
Uku gukozanyaho kw’ibihugu byombi , kwabayeho nyuma y’uko ku itariki ya 22 Mata 2025, muri aka gace hishwe abakerarugendo 26 barimo abakomoka mu Buhinde ndetse n’abandi bafite ubwenegihugu butandukanye, Ubuhinde na Pakistan bose barigarama kuba ari bo batangije uko kurasana , amakuru akemeza ko Pakistan yahanuye ndege itagira abadelevu(Drone) y’Ubuhinde ndetse ikaba yamaze kugeza ibikoresho by’agisirikare ku mupaka ubagabanya n’Ubuhinde.
Kubera iki aka gace ka Kashmir gateza amakimbirana hagati y’Ubuhinde, Pakistan n’Ubushinwa?
Kashmir ? , Ni agace kataremezwa nyirako kuko hari igihugu kirenze kimwe cyikemeza nk’agace kacyo , gahana imbibi n’ibihugu bine Ubushinwa( Mu Mamajyaruguru n’Uburasirazuba) , Pakistan(Mu Burengerazuba), Ubuhinde (Mu Majyepfo) , Afghanistan(Mu Majyaruguru).
Ni inde uyobora Kashmir?, Aka gace kagenzurwa n’ibihugu bitatu , nta gihugu na kimwe muri ibyo bitatu kikayobora kose , kari ku murambararo 222,000 Square Kilometers, Ubuhinde bugenzura ahayinga 101,000 Sq KM, Pakistan igenzura ahangana na 85, 000 Sq Km mu gihe Ubushinwa ari bwo bufite hato bugenzura hangana 36, 000 Sq Km.
Kera Kashmir yahoze ari iyande? , aka gace kahoze ari agace kigenga kayoborwa n’ubwami , kaza gukoronizwa kimwe n’ibindi bihugu byo muri Asia, nyuma yo kubona ubwigenge kw’ibihugu bya Asia , umwami wa Kashmir (Maharaja Hari Singh) yabajijwe niba yabona ubwigenge(abukuye ku Bongereza) ajya ku runde rw’Ubuhinde cyangwa yajya kuruhande rwa Pakistan we yemeza ko yakwigenga! , bidateye Kabiri yatewe n’igihugu cya Pakistan, Ubuhinde buramutabara ari byo byatumye Kashmir isa nk’igiye ku ruhande rw’Ubuhinde , Pakistan na yo ntibikozwe.
Ubushinwa bwo bubizamo bute?, Ahayinga 1950 , Abashinwa bubatse ibikorwaremezo byinshi harimo imihanda , kubera abakoloni b’Abongereza bamaze gukoroniza baterekanye neza imipaka igabanya ibi bihuhu, Ubushinwa bwisanze bwarubatse mu Buhinde Kandi ibikorwaremezo bihenze, byazamuye intambara hagati y’ibihuhu byombi 1962 , Ubushinwa bwigaruri n’utundi duce twa Kashmir twiyongera aho bari barubatse ibikorwaremezo intambara irangiye banga kudusubiza.
Aka gace gatuwe cyane n’abayisilamu , Aba-Hindu ndetse n’Ababudisite , bituma Pakistan yumva ko igomba kuyobora aka gace kuko gatuwemo n’abayisilamu benshi Kandi nacyo ari igihugu cy’akisilamu mu gihe Ubuhinde nabwo butuwe n’Abahindu , ndetse n’Ababudisiti benshi.
Ibi byavuyemo ivuka ry’imitwe yitwaje intwaro ibeshya ko igendera ku mahame y’idini ya Islam muri aka gace, ari nayo igaba ibitero mu duce tugenzurwa n’Ubuhinde ndetse n’Ubushinwa two muri Kashmir, Ubuhinde bugashinja Pakistan gutera inkunga iyo mitwe ari na yo ishyirwa mu majwi kuba yarishe bariya bakerarugendo 26.
IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?