Ikipe ya Rutsiro FC yafatiye ibihano bikakaye umutoza n’umuzamu wayo nyuma yo kunyagirwa na APR FC

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rutsiro FC bwamaze guhagarika umutoza wayo GATERA Musa , ndetse n’umuzamu wayo Matumele Arnold Mozombo babashinja umusaruro mubi bagize ku mukino Rutsiro FC yatsinzwemo na APR FC ibitego bitanu ku busa (5-0) kuri sitade Umuganda mu karere ka Rubavu.

Wari umunsi wa 25 wa Shampiyona, ni umukino utaravuzweho rumwe bitewe n’uburyo ibi bitego byagiyemo aho bamwe barimo n’umutoza wa Rutsiro bemezaga ko budasobanutse, ndetse we mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko agiye gukora igisa nk’iperereza ngo amenye inkomoko yibyabaye cyane ko we yavugaga ko atari byo atoza abakinnyi be.

Kuri uyu wa mbere, ubuyobozi bwa Rutsiro FC bubinyujije ku mbugankoranyambaga zabo bamenyesheje ibyiri hagarika, bagize bati “Rutsiro FC iramenyesha abakunzi bayo n’abakunzi b’Umupira w’Amaguru muri rusange ko yahagaritse by’agateganyo umutoza wayo mu kuru GATERA Musa ndetse n’umuzamu wayo Matumele Arnold Mozombo mu gihe gisigaye cya Shampiyona 2024-2025.”

Iyi kipe yongeyeho ko “umutoza wungirije RUBANGURA Omari ari we ugiye gufata inshingano zo gutoza ikipe kugeza uyu mwaka w’imikino urangiye” muri iri tangazo iyi kipe igaragaza ko itishimiye umusaruro nkene aba bahagaritswe bagize mu mukino wa Shampiyona uheruka.

Kuri ubu ikipe ya Rutsiro FC iri ku mwanya wa Gatanu n’amanota 37 , ikazakurikizaho umukino wa Rayon Sports na yo iri kurwanira igikombe nk’uko APR FC baherutse gukina bimeze.

IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *