Hari kwifashishwa gahunda ya VISIT TOTTENHAM mu kwamagana iya VISIT RWANDA

Abafana ba Arsenal biyise ‘Ganners For Peace’ bamaze iminsi batangije ubukangurambaga bwo kwamagana ubufatanye bw’u Rwanda n’ikipe yabo bushingiye mu kwamamaza ibikorwa by’ubukerarugendo bw’u Rwanda aho bari gukoresha icyo bise ‘VISIT TOTTENHAM’.

Intandaro yo gukoresha iri ijambo ishingiye ku kwerekana uburyo batishimiye imikoranire y’ikipe yabo n’u Rwanda, Tottenham Hotspur isanzwe ari ikipe bahanganye ndetse banangana urunuka bya kinyamupira bityo bakavuga ko aho kuba ikipe yabo yakomeza gukorana n’u Rwanda bakorana na Tottenham Hotspur ubundi ibintu bitapfa gushoboka bitewe n’uko aya makipe ahangana.

Aba badashaka ko Arsenal ikomeza gukora n’u Rwanda bavuga ko u Rwanda rutera inkunda imitwe yitwara gisirikare ihungabanya umutekano wa Kongo kuri ubu hakaba hari umubare wabatakigura Jezi za ekipe yabo, biganjemo abakomoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Mu butumwa banyujije kuri X mu minsi ishize bagize Bati “Arsenal ni ikipe ikomeye. Dufite amahame, akaba ari yo mpamvu ibya VISIT RWANDA bigomba kurangira. Ubu nibwo butegetsi bumwe butera inkunga imitwe ikarishye yitwara gisirikare, hejuru y’ibihumbi by’abahohoterwa mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Turatekereza ko mu byukuri ikintu cyose-cyaba kiza kuruta VISIT RWANDA ndetse na Tottenham Hotspur.”

Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yabashije kwemeza abantu ku giti cyabo, ibihugu , imiryango mpuzamahanga bimwe mu birego bashinja u Rwanda byanavuyemo kurufatira ibihano, nk’ibihugu nka Canada, Ubwongereza, Ubudage n’ibindi , gusa u Rwanda ruhakana ibirego rushinjwa rukemeza ko ntashingiro bifite.

IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *